Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Nyagatare: Polisi yafashe litiro za kanyanga zirenga 240 zinjizwaga mu Rwanda

Mu bikorwa bya Polisi byo kuva tariki ya 17 Ukwakira kugera tariki ya 19 Ukwakira Polisi ikorera mu Karere ka Nyagatare yafashe litiro 240.5 za kanyanga zinjizwaga mu Rwanda zivanwe mu gihugu cya Uganda. Zafatiwe mu mirenge itandukanye yo muri aka Karere, abantu Batatu bafashwe barimo kwinjiza izo kanyanga abandi baracika.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y?Iburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana yavuze ko ziriya kanyanga zafatiwe mu bikorwa bya Polisi bisanzwe ariko hakaba hari n?amakuru y?abaturage yavugaga ko hari abantu bakura kanyanga muri Uganda bazizana mu Rwanda.

Yagize ati? Twari dufite amakuru ko hari inzira za rwihishwa abantu bifashisha bakinjiza kanyanga mu Rwanda. Mu murenge wa Tabagwe twahafatiye litiro 61 abari bazikoreye bazikubise hasi bariruka, mu murenge wa  Karama twahafatiye Mugwaneza Eric w?imyaka 37 tumufatana litiro 80 za kanyanga,mu murenge wa Rwempasha mu kagari ka Gasinga twahafatiye uwitwa Uwitonze Theophile w?imyaka 39 na Gasana Emmanuel w?imyaka 32, bafatanwe litiro 45 za kanyanga naho mu murenge wa Mukama mu Kagari ka Kagina twahafatiye litiro 54.5 za kanyanga abari bazikoreye bazikubita hasi bariruka.?

CIP Twizeyimana yavuze ko ziriya kanyanga abazinjiza mu gihugu usanga bitwikiriye ijoro, yaboneyeho kwibutsa abaturage ko kanyanga ari ikinyobwa kitemewe mu Rwanda ndetse gishyirwa mu biyobyabwenge byoroheje bityo ugifatanwe ahanwa n?amategeko. Yakanguriye abantu kwirinda kanyanga haba kuyinywa cyangwa kuyicuruza kuko ari no mu biteza umutekano mucye.

Ati? Duhora dukangurira abantu kwirinda kwijandika mu biyobyabwenge mu buryo ubwo aribwo bwose kuko ni icyaha gihanwa n?amategeko. Ibaze gufatirwa mu bikorwa by?ibiyobyabwenge ugafungwa imyaka runaka kandi wenda ari wowe wari utunze umuryango wawe, ikindi kandi bariya bantu usanga bitwikiriye ijoro ku buryo bashobora no kuhaburira ubuzima bitiranijwe n?abagizi ba nabi binjiye mu gihugu.?

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y?Iburasirazuba yakomeje akangurira abantu gukora no gucuruza ibyemewe n?amategeko kandi n?uwo babonye yakoze ibinyuranye n?amategeko bakihutira gutanga amakuru.

Abafashwe bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) kugirango bakurikiranwe.

Ingingo ya 5 y?Iteka rya Minisitiri N?001/MoH/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw?ibiyobyabwenge n?ibyiciro byabyo rishyira inzoga zikozwe mu buryo budakurikije ibisabwa n?amabwiriza y?ubuziranenge n?andi mategeko mu biyobyabwenge byoroheje.

Itegeko n?68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n?ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu Gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw?imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n?amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n?urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y?imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n?ihazabu y?amafaranga y?u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atageze kuri miliyoni icumi (10.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge byoroheje.