Kuri uyu wa kabiri tariki ya 29 Werurwe, Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya inkongi n'ubutabazi (Fire and Rescue Brigade) ryahuguye abakozi bo muri Hoteli EPIC (Eastern Province Investment Cooperation) iherereye mu karere ka Nyagatare, mu murenge wa Nyagatare, akagari ka Mirama ku kwirinda no kurwanya inkongi.
Aya mahugurwa y?umunsi umwe yahawe abakozi 32 bakora muri iyi Hoteli barimo, abayobozi b?amashami, abakozi ba hoteli, abashinzwe amasuku ndetse n?abashinzwe umutekano muri iyi Hoteli.
Abahuguwe basobanuriwe ibitera inkongi, amoko y'inkongi n'ibigize inkongi. Basobanuriwe uko bakumira inkongi, berekwa n'uko bakwirwanaho haramutse habaye inkongi ndetse banerekwa uko bakwitabara bazimya inkongi bakoresheje bimwe mu bikoresho birimo za kizimyamuriro n'uburingiti butose.
Christophe Muyoboke, umuyobozi ushinzwe abakozi muri iyi Hoteli yashimiye Polisi ku mahugurwa yabahaye.
Yagize ati:?Turashimira Polisi y?u Rwanda ku bw?amahugurwa duhawe azadufasha kwirinda no kurwanya inkongi. Ubu twungutse ubwirinzi bwo mu kazi muri rusange kuko ubu tumenye uko twabasha kwitabara haba mu kazi no mu ngo dutuyemo mu gihe twaba tutarabona ubundi butabazi.?
Umuyobozi w'ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya inkongi n'ubutabazi, Assistant Commissioner of Police (ACP) Paul Gatambira yavuze ko aya mahugurwa agamije guha ubumenyi abantu batandukanye ku gukumira inkongi no kuyirwanya mu gihe yaba ibaye.
Yagize ati: ?Abahugurwa basobanurirwa ibitera inkongi kugira ngo babyirinde kandi tukabereka uko bakwitabara mu gihe habaye inkongi. Ikindi tubereka ni uburyo ibikoresho bizimya umuriro bikoreshwa. Ku bakorera mu mahoteli tubereka n?uburyo batabara abakiriya babagana haramutse habaye inkongi."
Nyuma y?amahugurwa hasuwe hamwe mu hantu hashobora guteza inkongi muri iyi Hoteli nyuma abayobozi bayo bagirwa inama y?ibyo bakwiye gukosora.
Abaturage bakangurirwa guhamagara Polisi kuri telefoni: 111,112 cyangwa 0788311224 mu gihe habaye inkongi y'umuriro kugira ngo batabarwe byihuse.

Kinyarwanda
English











