Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Nyamasheke: Abantu Bane bafatanwe amabalo 5 y?imyenda ya caguwa

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 27 Nyakanga ahagana saa kumi n?imwe za mu gitondo abapolisi bakorera mu ishami rishinzwe kurwanya abanyereza imisoro (RPU) bafashe abantu bane bari bafite magendu y?imyenda ya caguwa barimo kuyinjiza mu Rwanda banyuze mu nzira zitazwi (Panya), bari bavuye mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (DRC).
 
Abafashwe ni  Ntamakiriro Elisa w?imyaka  30, Ndayishimiye  Samuel  w?imyaka 48, Ndayizeye Felicien  w?imyaka 34 na  Aimee Nyirandorwa Aimee w?imyaka 28.  Bari bafite imodoka, bafatirwa mu Karere ka Nyamasheke, Umurenge wa Mahembe, Akagari ka Kagarama, Umudugudu wa Gabiro.

Umuvugizi wa Polisi y?u Rwanda mu Ntara y?Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko bariya bantu bafashwe nyuma y?amakuru yatanzwe n?abaturage.

Yagize ati? Abapolisi bamaze kubona amakuru ya bariya bantu ko barimo kwinjiza magendu y?imyenda ya Caguwa banyuze mu kiyaga cya Kivu bategura igikorwa cyo kubafata. Iriya myenda yari kujyanwa mu isoko rya Mugonero riri mu Murenge wa Gishyita mu Karere ka Karongi, abapolisi bashyize bariyeri mu muhanda Nyamasheke-Karongi bafata imodoka yo mu bwoko bwa minibisi yari itwawe na Ntamakiriro ari kumwe na kigingi we witwa Ndayishimiye. Abapolisi basaze harimo amabalo 5 y?imyenda ya caguwa.?

CIP Karekezi yakomeje avuga ko bariya babiri bamaze gufatwa bavuze ko bari bahawe akazi n?uwitwa Nyirandorwa Aimee umucuruzi w?imyenda mu isoko rya Mugonero. Nyirandorwa yahise ashakishwa arafatwa, afatwa ari kumwe na Ndayizeye bari biteguye gupakurura iyo myenda.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y?Iburengerazuba yashimiye abaturage bafashije  Polisi gufata bariya bantu binyuze mu gutangira amakuru ku gihe. Yaburiye buri muntu wese ukijandika mu byaha ariko cyane cyane mu bucuruzi butemewe n?amategeko bwambukiranya imipaka. Yavuze ko ababikora n?abatekereza kuzabikora nta mahirwe bazagira kandi nta mwanya bafite mu Rwanda kubera imikoranire myiza n?abaturage mu kwicungira umutekano.

Abafashwe bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha(RIB) rukorera muri sitasiya ya Polisi ya Bwishyura kugira ngo hakorwe iperereza. Ni mugihe imyenda yajyanwe mu biro by?ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya abanyereza imisoro ishami rya Karongi.

Itegeko ry?umuryango w?ibihugu byo mu Karere k?Iburasirazuba rinakoreshwa mu Rwanda ingingo yaryo ya 199 rivuga ko ibicuruzwa bya magendu byafashwe bitezwa cyamunara. Imodoka yakoreshejwe muri ubwo bucuruzi bwa magendu nayo itezwa cyamunara ndetse umushoferi wayo agacibwa amande angana n?ibihumbi bitanu by?amadorali y?Amerika (US$5000).