Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

NYANZA: Abacuruza ibikoresho by?ikoranabuhanga byakoreshejwe biyemeje gukorana na Polisi mu kurwanya ibyaha bigaragara muri ubwo bucuruzi

Ibi byagarutsweho kuri uyu wa Gatanu, tariki 12 Kanama, n?abacuruzi bacuruza ibikoresho by?amashanyarazi n?iby'ikoranabuhanga byakoreshejwe, bakorera mu turere twa Nyanza na Ruhango, ubwo bari bitabiriye  ubukangurambaga bwo gusobanurirwa amabwiriza mashya aherutse gushyirwa ahagaragara agenga ubu bucuruzi.

Ubu bukangurambaga bwahurije hamwe abacurizi 80 bwabereye mu cyumba cy?inama cy'akarere ka Nyanza giherereye mu Murenge wa Busasamana.

 Ubwo yafunguraga ku mugaragararo aya mahugurwa, Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Nyanza, Senior Superintendent of Police (SSP) Edouard Kiiza, yasabye aba bacuruzi gukorera hamwe hagamijwe kwirinda no kurwanya ibyaha, ndetse no gutanga amakuru y?ibyaha bigaragara muri ubu bucuruzi.

Ati: ?Kugira ngo ubucuruzi bw?ibikoresho by?ikoranabuhanga byakoreshejwe bugende neza, bisaba kubahiriza amabwiriza n?amategeko, hagamijwe kurwanya ibyaha by?ubujura byagiye bigaragara. Ibi bizagerwaho ari uko habayeho imikoranire myiza.?

Jean Claude Muheto, umwe mu bacuruzi bitabiriye aya mahugurwa ukorera mu mujyi wa Nyanza, yavuze ko aya mahugurwa ari ingenzi mu bucuruzi bwabo, kandi ko biteguye gufatanya n?inzego z?umutekano ngo barwanye ibyaha bigaragara muri ubu bucuruzi.

Ati: ?Aya mabwiriza ni ingenzi kandi azatugirira umumaro muri aka kazi dukora. Mbere na mbere ngiye guhita nshaka uruhushya runyemerera gucuruza, kugira ngo ubucuruzi bwanjye mbukore neza kandi mu mutuzo bityo nkaba niteguye gukorana bya hafi na Polisi kugira ngo duhashye abantu batwicira akazi.?

 Vianney Ntagwabira, ukora ibikoresho by?ikoranabuhanga yavuze ko aya mabwiriza azafasha abacuruzi n?abaguzi kuko azabafasha kugura ibikoresho bitibwe, ndetse n?ibyibwe bikaba byafatwa, ashimangira ko yiyemeje gufatanya n?inzego z?umutekano mu rwego rwo guhashya abacuruza ibyibano.

Amabwiriza ateganya ko abacuruzi bose bagomba kugirana amasezerano n?abagurisha ibikoresho by?ikoranabuhanga byakoreshejwe hagamijwe kwerekana ko igikoresho kigiye kugurishwa kidafite ikibazo. Amasezerano agenga igura ry?ibikoresho by?ikorabuhanga byakoreshejwe agaragara ku mugereka wa gatatu w?aya mabwiriza.