Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

NYARUGENGE: Abantu batatu bafatanywe ibilo 6 n?udupfunyika 60 tw?urumogi

Polisi y? u Rwanda ku bufatanye n?izindi nzego z?umutekano n?abaturage mu Karere ka Nyarugenge, mu bikorwa bitandukanye yafashe abantu batatu bakurikiranyweho gukora ubucuruzi bw?ibiyobyabwenge nyuma yo kubafatana urumogi rupima ibilo 6 n?udupfunyika twarwo 60.

Abafashwe ni uwitwa Benihirwe Alex ufite imyaka 28 y?amavuko wafatiwe mu mudugudu wa Nyabugogo, akagari ka Kimisagara mu murenge wa Kimisagara, afite ibilo 6 by?urumogi mu gihe Musabyemariya Valentine na Habyarimana Shaffy bakunze kwita Pappy bombi bafite imyaka 28, bafatiwe mu mudugudu wa Biryogo mu Kagari ka Biryogo mu murenge wa Nyarugenge bafite udupfunyika tunini 60 tw?urumogi.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Chief Inspector of Police (CIP) Sylvestre Twajamahoro, yavuze ko gufatwa kwabo byaturutse ku makuru yatanzwe n?abaturage.

Yagize ati:? Tugendeye ku makuru twahawe n?abaturage, habanje gufatwa Musabyemariya wari ufite udupfunyika 30 yari agiye kugurisha mu bakiriya be. Abapolisi bagiye gusaka iwe mu rugo bahasanga utundi dupfunyika 10 ahita atabwa muri yombi.?

Akimara gufatwa, yavuze ko arugura k?uwitwa Habyarimana ukorera mu murenge wa Gitega ndetse ko hari n?urundi yari bumuzanire ari nabwo yaje gufatwa ahagana ku isaha ya saa kumi n?ebyiri z?umugoroba, amuzaniye udupfunyika 20 nawe ahita atabwa muri yombi.

CIP Twajamahoro yakomeje agira ati:?Gufatwa kwa Benihirwe nako kwaturutse ku makuru yatanzwe n?umuturage ko hari umuntu abonye ufite igikapu bicyekwa ko kirimo urumogi mu mudugudu wa Nyabugogo. Hakozwe igikorwa cyo kumufata akibona abapolisi yahise ajugunya icyo gikapu ariruka, bakimara kugisaka bagasangamo umufuka urimo urumogi rupima ibilo 6, ku bufatanye n?abaturage baramukurikiye nawe atabwa muri yombi.?

Yavuze ko yari arukuye mu Karere ka Burera ari naho avuka akaba yari aruzaniye uwitwa David utuye mu murenge wa Kimisagara.

Abafashwe n?ibiyobyabwenge bafatanywe bashyikirijwe urwego rw?ubugenzacyaha (RIB) kugirango iperereza rikomeze mu gihe hagishakishwa abo bafatanyije muri ibi bikorwa.

CIP Twajamahoro yashimiye abatanze amakuru yatumye abacyekwa bafatwa n?ibiyobyabwenge bigafatwa bitarakwirakwizwa mu baturage, akangurira abaturage muri rusange gukomeza gutanga amakuru ku bacyekwaho gucuruza ibiyobyabwenge kugira ngo bafatwe bashyikirizwe ubutabera.

Iteka rya Minisitiri N?001/MoH/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw?ibiyobyabwenge n?ibyiciro byabyo rishyira urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.

Itegeko n?68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n?ibihano muri rusange, ingingo ya 263, ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu Gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw?imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n?amategeko, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n?urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n?ihazabu y?amafaranga y?u Rwanda arenze miliyoni 20 ariko atarenze miliyoni 30 ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.