Polisi y?u Rwanda ishami rishinzwe kurwanya magendo n?ibindi byaha (ASOC), kuri uyu wa mbere tariki ya 28 Werurwe ryafahse Mujawimana Marie Louise w?imyaka 49 wacuruzaga amavuta atandukanye yangiza uruhu azwi nka mukorogo.
Yafatiwe mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Nyarugenge, Akagali ka Kiyovu, Umudugudu wa Inyarurembo. Mujawimana yavuze ko amavuta amwe yayaguze n?abazunguzayi bayatwara mudukapu bakagenda bayagurisha mu duce dutandukanye tw?umujyi wa Kigali, ayandi akaba yarayakuye mu Karere ka Rubavu.
Umuvugizi wa Polisi y?u Rwanda Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yavuze ko uyu mucuruzi yafashwe k'ubufatanye n? abaturage batanze amakuru bavuga ko acuruza amavuta atemewe.
Yagize ati ?Turashimira abaturage baduhaye amakuru ko acuruza amavuta yangiza uruhu azwi ku izina rya mukorogo, tukimara kumenya aya makuru twagiye muri butiki ye dusanga acuruza amoko y?amavuta menshi harimo ayangiza uruhu, ahita afatirwa mu cyuho."
CP Kabera yakomeje akangurira abacuruza aya mavuta n?ababitekereza kubireka kuko nta mahirwe bazabigiriramo ahubwo bazafatwa bagahanwa. Yashimiye abatanze amakuru akangurira n?abandi kujya batanga amakuru hagamijwe gukumira ibyaha.
Uwafashwe yashyikirijwe Urwego rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) ngo hakurikizwe amategeko. Ibikorwa byo gushakisha no gufata abagira uruhare mu bucuruzi bw'aya mavuta n'ibindi bicuruzwa bya magendu, birakomeje kugira ngo bahanwe.
Itegeko n?68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n?ibihano muri rusange Ingingo ya 266 ivuga ko Umuntu wese ukora, ugurisha, utanga ibintu bibujijwe bikurikira: umuti; ibintu bihumanya; ibintu binoza cyangwa bisukura umubiri; ibindi bikomoka ku bimera; aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n?urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y?umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) n?ihazabu y?amafaranga y?u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Kinyarwanda
English










