Nyakubahwa Paul Kagame, Perezida wa Repubulika y?u Rwanda yashimiye inzego z?umutekano umuhate n?umurava zagaragaje mu gusohoza inshingano zitandukanye zo kurinda no kurengera abaturarwanda muri uyu mwaka wa 2021.
Mu butumwa busoza umwaka yageneye inzego z?umutekano kandi, Umukuru w?igihugu yabasabye gusubira mu mihigo yabo bashingiye ku ibendera ry?Igihugu kandi bagakomeza gukorana umutimanama mu gukomeza guharanira icyizere bagirirwa n?abanyarwanda ndetse n?abandi bakorana nabo.
Yagize ati: ?Ubwo dutangira umwaka mushya, Ndabasaba guharanira gukomera ku ndangagaciro zituranga no gukomera ku muco uhamye uturanga nk?abanyarwanda ndetse nk?abantu.?
SOMA UBUTUMWA BUSOZA UMWAKA NYAKUBAHWA PEREZIDA WA REPUBULIKA YAGENEYE INZEGO Z?UMUTEKANO
Mu izina rya Guverinoma, Abaturarwanda no mu izina ryanjye bwite nifurije ba ofisiye n?abandi basirkare bato mu ngabo z?u Rwanda n?abo mu zindi nzego z? umutekano n?imiryango yanyu kugira iminsi mikuru myiza isoza umwaka no kuzagira umwaka mushya w?uburumbuke.
Ndifuza kandi kubagaragariza ko nishimiye umuhate n?umurava mwagaragaje mu gusohoza inshingano zitandukanye zo kurinda no kurengera abaturarwanda muri uyu mwaka wa 2021, ibihe byaranzwe n?imbogamizi nyinshi haba hano mu gihugu no hanze yacyo.
Nubwo habaye izo mbogamizi, zirimo icyorezo cya COVID-19, mukomeje kuzuza ndetse no kurenzaho mu bwitonzi , kutizigama no gukora kinyamwuga. Ibikorwa mukora bihesha ishema igihugu.
Mfashe uyu mwanya kugira ngo nshimire by?umwihariko abarimo gukorera hanze y?Igihugu aho bari mu mirimo itandukanye irebana n?imibanire myiza irangwa hagati y?ibihgu byombi cyangwa abari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro. Kuba kure y?abo mukunda, by?umwihariko mu bihe by?iminsi mikuru isoza umwaka ni uburyo bwihariye bwo kugaragaza umuhate wanyu mu kwitangira amahoro n?ituze ku mugabane wacu n?ahandi. Igihugu cyose kirishimira ibyo mukora.
Ubwo dutangira umwaka mushya, Ndabasaba guharanira gukomera ku ndangagaciro zituranga no gukomera ku muco uhamye uturanga nk?abanyarwanda ndetse nk?abantu.
Ndifuza ko musubira mu mihigo yanyu mushingiye ku ibendera ry?Igihugu kandi mukomeza gukorana umutimanama mu gukomeza guharanira icyizere mugirirwa n?abanyarwanda ndetse n?abandi mukorana nabo.
Nongeye kubifuriza umwaka mushya muhire wa 2022 kuri mwebwe n?imiryango yanyu.

Kinyarwanda
English










