Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Police Handball Club yatangiye imikino ya EAPCCO yitwara neza

Ikipe ya Polisi y'u Rwanda y'umukino w'intoki wa Handball (Police HC) yatangiranye intsinzi mu mikino ya EAPCCO itsinda Polisi ya Kenya ku bitego 36-25 mu mukino wabereye kuri BK Arena kuri uyu wa Gatandatu tariki 25 Werurwe.

Ni umukino waranzwe n'ubusatirizi ku mpande zombi mu gice cya mbere ariko Police HC ikanyuzamo ikiharira Umukino, igice cya mbere kirangira ibashije gutsinda Polisi ya Kenya ku bitego 20-10.

Umukino wakomeje mu gice cya kabiri wahinduye isura, ikipe ya Polisi ya Kenya yaje yariye karungu ishaka kwishyura ariko Polisi y'u Rwanda iyibera ibamba, kiza kurangira ku bitego 16 by'u Rwanda kuri 15 bya Polisi ya Kenya.



Mbesutunguwe Samuel yabashije gutsinda ibitego 10 biri mu byahesheje intsinzi Polisi y'u Rwanda.

Ku munsi w'ejo ikipe ya Polisi ya Kenya izacakirana na Polisi ya Uganda, mu gihe Polisi y'u Rwanda izakina na Polisi ya Uganda ku wa Mbere tariki 27 Werurwe.

Mu mukino wa Basketball

U Rwanda rwegukanye umudali wa Zahabu nyuma yo gutsinda ikipe ya Polisi ya Tanzania ku bitego 96-37, mu mukino wabereye ku kibuga cya Lycée de Kigali.

Muri Karate

Mu mukino wa Karate u Rwanda rwegukanye umwanya wa mbere,  rutwara imidali 15 irimo 9 ya Zahabu, itanu ya silver n'umwe wa bronze.

U Burundi bwaje ku mwanya wa kabiri, Kenya yegukana umwanya wa gatatu.
 
Imikino ihuza abapolisi bo mu muryango w'abayobozi ba Polisi mu bihugu byo muri Afurika y'Iburasirazuba (EAPCCO Games) ku nshuro ya kane, irimo kubera mu Rwanda kuva ku wa Kabiri tariki 21 kuzageza tariki 27 Werurwe,  aho yitabiriwe n'ibihugu 8 ari byo; u Burundi, Uganda, Tanzania, Kenya, Sudani, Sudani y'Epfo, Ethiopia n'u Rwanda.