Tariki ya 30 Gicurasi 2021 ikipe ya Polisi y?u Rwanda, Police Handball Club yegukanye igikombe cy'irushanwa ryiswe Rwanda Handball Challenge Trophy. Kuva icyo gihe iyi kipe ntiygeze ituza yakomeje imyitozo. Ni mu rwego rwo gukomeza kwitegura irushanwa ryo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, riteganyijwe mu mpera z?iki cyumweru tariki ya 19 na 20 Kamena. Ni imyitozo irimo kubera mu kigo cy?urubyiruko(Maison des Jeunes Kimisagara) giherereye mu Karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Kimisagara.
Umutoza wa Police HC, Inspector of Police(IP) Antoine Ntabanganyimana avuga ko abakinnyi bose bameze neza mu mutwe no ku mubiri kandi biteguye kuzegukana iryo rushanwa.
IP Ntabanganyimana yagize ati?Usibye CPL Mutuyimana Gilbert wagize ikibazo cy?imvune ubwo twari mu irushanwa duherukamo abandi bakinnyi bameze neza nta kibazo bafite. Barakora imyitozo y?ingufu y?amasaha ane ya mugitondo buri munsi babifashijwemo n?umutoza wabo ushinzwe kubongerera imbaraga.?
Nshimiyimana Alexis umwe mu bakinnyi ngenderwaho ba Police HC
IP Ntabanganyimana avuga ko ubwo icyorezo cya COVID-19 cyaduka mu Rwanda 2020 hari bamwe mu bakinnyi ba Police HC b?abanyamahanga bagiye iwabo kugeza ubu bakaba bataragaruka. Akomeza avuga ko nta cyuho bateje mu ikipe kuko hahise hashakwa abandi kandi nabo bari ku rwego rwiza.
Ati? Twari dufite abakinnyi b?abanyamahanga batanu ariko ubu basubiye iwabo kubera icyorezo cya COVID-19, twabasimbuje abandi b?abanyarwanda, abapolisi 3 n?abasivili 2 kugeza ubu nta cyuho kiri mu ikipe. Abo bashya baje ni bato bafite ingufu, baje basangamo bagenzi babo basanzwe mu ikipe twavuga nka Kapiteni w?ikipe CPL Duteteriwacu Norbert, Nshimiyimana Alex, CPL Mutuyimana Gilbert n?abandi.?
Kapiteni wa Police HC, CPL Duteteriwacu Norbert yakomeretse mu mutwe ubwo yafashaga bagenzi be kwegukana igikombe cy'irushanwa ryiswe Rwanda Handball Challenge Trophy
Umutoza wa Police HC yavuze ko we n?abakinnyi abereye umutoza batazigera batenguha abakunzi b?ikipe ndetse n?ubuyobozi bwa Polisi y?u Rwanda bubahora hafi asezeranya ko ikipe igiye gukomeza kwegukana ibikombe nk?uko bisanzwe.
Kuva ikipe ya Police HC yashingwa mu mwaka wa 2002 imaze kwegukana ibikombe 49 harimo n?ibyo yagiye kura mu marushanwa yaberaga hanze y?u Rwanda, mu mwaka umwe w?imikino mbere y?uko icyorezo cya COVID-19 kigera mu Rwanda iyi kipe yari yatwaye ibikombe 7.