Police HC yakoze imyitozo ya nyuma mbere yo kwerekeza muri Tanzaniya

Bitoje uburyo bwo kubuza ikipe bahanganye gutera mu izamu

Kuri uyu wa Kane tariki ya 24 Ugushyingo abakinnyi b’ikipe ya Police Handball Club bakoze imyitozo ya nyuma bitegura kwerekeza mu gihugu cya Tanzaniya mu mpera z’iki cyumweru tariki ya 27 Ugushyingo.  Iyi kipe  izaba igiye kwitabira amarushanwa ahuza amakipe yabaye aya mbere mu bihugu byo muri aka Karere ka Africa y ‘Iburasirazuba no hagati, amarushanwa azwi ku izina rya ECAHF.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 24 Ugushyingo ubwo twasuraga iyi ikipe aho imaze iminsi ikorera imyitozo mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Kimisagara mu kigo cy’urubyiruko ahazwi nko kuri  Maison des Jeunes.  Twaganiriye n’umutoza wa Police HC, Inspector of Police(IP) Antoine  Ntabanganyimana  na bamwe mu bakinnyi,  bavuga ko biteguye neza kandi biteguye kuzagarukana igikombe.

Umutoza IP Ntabanganyimana mu myitozo yereka abakinnyi uko bagomba guhagarara bakarinda izamu

Umutoza IP Ntabanganyimana yavuze ko uyu munsi ari wo wa nyuma wo gukora imyitozo ndetse ko abakinnyi bose bameze neza mu buryo bwose.

Yagize ati” Abakinnyi bose uko ari 16 tuzajyana bameze neza, bamaze iminsi mu myitozo kandi twagiye tugira amarushanwa atandukanye hano mu gihugu yadufashije kwitegura. Imyitozo tumazemo iminsi yibandaga ku kwereka abakinnyi amayeri yo mu kibuga (Tactics), uko wabashaka kubyaza umusaruro iminota ya nyuma y’umukino, uko wakwambura umupira uwo muhanganye ndetse no kwirinda amakosa.”Ibumoso ni CPL Duteteriwacu Norbert(Captain) ari kumwe na Rwamanywa Viateur bamaze imyaka irenga 5 bakinira Police HC bavuze ko bitegute gutwara igikombe bagikuye hanze y'u Rwanda

CPL Duteteriwacu Norbert ni Kapiteni w’ikipe, yavuze ko abakinnyi bose biteguye mu buryo bwose kandi byose bituruka ku kuba ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda buhora hafi y’ikipe.

Yagize ati” Imyitozo twari tuyimazemo iminsi ubu turimo gukora iya nyuma, abatoza barimo kugenda badukosora amakosa amwe n’amwe yagiye agaragara mu mikino twakinnye ndetse n’ayagiye agaragara mu myitozo. Ikipe yose iriteguye kandi twiteguye kuzitwara neza tukazazana igikombe tugiye guhatanira.”
 
Rwamanywa Viateur ni umwe mu bakinnyi ba Police HC umaze imyaka irenga 5 muri  Police HC. Yavuzeko afite ubunararibonye mu marushanwa mpuzamahanga kuko mu mwaka wa 2016 yakiniraga ikipe y’Igihugu mu batarengeje imyaka 20 ndetse bagatwara igikombe icyo gihe. Yavuze ko ubuhanga Police HC igaragaza mu gihugu nibwo bashaka kugaragaza mu mahanga.

Yagize ati” Tugiye kuzana igikombe niyo ntego, ubuhanga dusanzwe tugaragaza hano mu gihugu nibwo tugiye kugaragaza mu ruhando mpuzamahanga. Nta gihunga dufite kuko muri Police HC turimo turi abakinnyi bagera kuri 5 tumaranye igihe dukinana  amarushanwa mpuzamahanga.”

Mu mikino ya EAPCOO iheruka kubera mu gihugu cya Kenya mu mwaka wa 2019 Police HC yatsindiwe ku mukino wa nyuma ku kinyuranyo k’igitego kimwe.

Umutoza IP Ntabanganyimana mu myitozo yereka abakinnyi uko bagomba guhagarara bakarinda izamu


<-Back To RNP News