Police HC yatangiye kwitegura igikombe cy’Intwari n’andi marushanwa ya 2022

Ikipe ya Police Handball Club(Police HC) imaze iminsi yarakajije imyitozo mu rwego rwo kwitegura igikombe cy’irushanwa ryitiriwe intwari z’u Rwanda. Irushanwa rikunze kuba buri mwaka tariki ya mbere Gashyantare, iyi myitozo irimo kubera mu kigo cy’urubyiruko cya Kimisagara(Maison des Jeunes) ndetse no muri hotel ya Hill top i Remera aho bakora imyitozo yo koga.

Ubwo twasuraga aba bakinnyi kuri uyu wa Kane tariki ya 27 Mutarama twabasanze ku Kimisagara barimo gukora imyitozo ikomeye.  Umutoza wa Police HC, Chief Inspector of Police(CIP) Antoine Ntabanganyimana yavuze ko nyuma yo kuvana igikombe mu gihugu cya Tanzania ubu imihigo ni isanzwe yo gutwara ibikombe bitandukanye muri uyu mwaka w’imikino wa 2022.

Umutoza CIP Ntabanganyimana yagize ati” Nyuma yo kwegukana igikombe cyo muri aka Karere(ACAHF) mu Ukuboza 2021 ubu twatangiye kwitegura andi marushanwa yose azaba muri uyu mwaka wa 2022. Mu ntangiriro za Gashyantare hari irushanwa ryo guhatanira igikombe kitiriwe intwari z’u Rwanda, nyuma yaho hazaba n’andi marushanwa. Intego yacu ni isanzwe ni ugutwara ibikombe byose bishoboka nk’uko dusanzwe tubigenza.”

Yakomeje avuga ko nyuma yo kuva muri Tanzania bamwe mu bakinnyi bari bavunitse cyane ndetse hanabaho ingamba zo gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 bituma imyitozo idakorwa neza ndetse bituma abakinnyi bagira ibiro byinshi(kubyibuha).  Yavuze ko ubu harimo gukorwa imyitozo yo kugarura ingufu mu bakinnyi.

Ati” Ubu imyitozo turimo guha abakinnyi ni ibongerera imbaraga mu mubiri(Physique) kuko bari bamaze kubyibuha bitewe n’ibihe twanyuzemo muri uku kwezi kose k’Ukuboza na Mutarama. Iyo tutari hano ku Kimisagara myitozo ngororamubiri tuba twabajyanye koga muri Piscine muri Hoteli i Remera.”

CIP Ntabanganyimana yashimiye ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda kuko buhora hafi y’ikipe hakarebwa ibikenewe mu ikipe. Yavuze ko kuri ubu muri iyi kipe hamaze kuzamo andi maraso mashya kuko ubuyobozi buherutse kugura abandi bakinnyi batatu bashya.

Yagize ati” Ntiwahindura ikipe itsinda ahubwo twongeyemo abandi bakinnyi batatu, ni izindi mbaraga nshya twakuye mu yandi makipe atandukanye kandi nayo asa nk’akomeye hano mu Rwanda. Haje uwitwa Mbesutunguwe Samuel wavuye muri ADEG Gituza, Reba Celestin(Umunyezamu) yavuye mu ikipe ya Gicumbi na Nsengiyumva Dieudonne wavuye mu ikipe ya APR HC.”

Umutoza wa Police HC yavuze ko intego ya Police HC ni ugukomeza guhesha ishema Polisi y’u Rwanda n’u Rwanda muri rusange yitwara neza mu marushanwa yaba abera imbere mu gihugu no hanze yacyo.

Biteganyijwe ko irushanwa ryitiriwe intwari z’u Rwanda rizatangira kuva tariki ya 6 Gashyantare 2022 rigasozwa tariki ya 13 muri uko kwezi. Mu bagabo rizitabirwa n’amakipe agera muri 16, Police HC iri mu itsinda rimwe na UR-GIKONDO, ADEGI-GITUZA na  UR-REMERA.


<-Back To RNP News