Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Police HC yongeye kwegukana irushwanwa rya Handball ikinirwa ku mucanga

Kuva tariki ya 9 kugeza tariki ya 10 Ukwakira 2021 mu Karere ka Rubavu ku nkengero z?ikiyaga cya Kivu haberaga irushanwa rya Handball ikinirwa ku mucanga. Nk?uko byari byagenze mu mwaka wa 2019, ikipe ya Police Handball Club (Police HC) yongeye kwegukana iri rushanwa imaze guhigika amakipe 10 yari yitabiriye iri rushanwa.

Imikino y?amajonjora yabaye kuwa Gatandatu tariki ya 9 Ukwakira, mu makipe yose yari mu itsinda rimwe na Police HC yarayatsinze. Ku ikubitiro Police HC yakinnye na UR-Busogo iyinditsa ibitego 45 kuri 5, umukino wakurikiyeho yakinnye na UR-Nyagatare, Police HC iyitsinda ibitego 33 kuri 11, umukino wahuje Police HC na UR-Rusizi warangiye ari ibitego 22 bya Police HC kuri 13 bya UR-Rusizi. Umukino wa nyuma mu majonjora wahuje Police HC na UR-Nyarugenge warangiye Police HC itsinze UR-Nyarugenge ibitego 27 kuri 13.

Iyi ntsinzi yagejeje Police HC ku gukina kimwe cya kabiri cy?irushanwa aho yahuye na UR-Huye umukino ukarangira Police itsinze ibitego 27 kuri 13.

Kuri iki cyumweru nibwo hakinwe umukino wa nyuma (Final) wahuje Police HC na UR-Rukara. Wari umukino w?ishiraniro kuko ayo makipe yombi yashakaga kwegukana igikombe. Polisi yashakaga gukomeza kukibika kuko ni nayo yari iherutse kucyegukana mu gihe UR-Rukara nayo yashaka ishema ryo kugitwara. Umukino waje kurangira Police HC itsinze UR-Rukara ibitego 27 kuri 14.



Umutoza wa Police HC, Inspector of Police (IP) Antoine Ntabanganyimana  yashimiye abakinnyi abereye umutoza ndetse anashimira ubuyobozi bwa Polisi y?u Rwanda n?abafana badahwema guhora inyuma y?ikipe.

Yagize ati? Ni iby?agaciro cyane kuba dukomeje kubika iki gikombe kuko mbere y?uko COVID-19 yaduka mu Rwanda nitwe twari twatwaye iri rushanwa. Ndashimira abakinnyi banjye kuko bumviye inama nabagiriye, bagaragaje ishyaka ryinshi. Turashimira ubuyobozi bwa Polisi y?u Rwanda uburyo bafasha iyi kipe, Abakunzi ba Police HC nubwo batari bemerewe kugera ku kibuga aho twakiniraga ariko twakomeje kubona ubutumwa butugaragariza ko baturi inyuma.?

Kapiteni w?abakinnyi ba Police HC, CPL Duteteriwacu Norbert yavuze ko iki gikombe batwaye kibateye imbaraga zo gukomeza kwitegura amarushanwa ari imbere.

Ati? Hari hashize igihe kinini tudakina kubera icyorezo cya COVID-19, iki gikombe dutwaye kigiye kudutera imbaraga n?inyota yo kuzatwara ibindi bikombe bizahatanirwa. Yego twitorezaga ku kibuga gisanzwe cya sima ariko iri rushanwa ryo rikinirwa mu mucanga mwinshi, ndashimira abakinnyi bagenzi banjye ko babyitwayemo neza kandi ndashimira Imana ko bose barangije irushanwa ari bazima.?

Biteganijwe ko mu minsi iri imbere hazaba irushanwa ry?Igikombe cy?Igihugu ndetse n?ikipe ya Police HC ikazitabira iri rushanwa.