Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Polisi ikomeje ibikorwa byo kurwanya ba rushimusi b?amafi mu biyaga byo mu Rwanda

Ishami rya Polisi y?u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu mazi (Police Marine) riri mu bikorwa byo kurwanya ba rushimusi baroba amafi mu buryo butemewe n?amategeko. Kuri iki cyumweru tariki ya 6 Gashyantare Polisi yafashe  imitego 8 itemewe  yo mu bwoko bwa Kaningini, inzitiramubu 5 n?amato 2. Iyi mitego yafatiwe mu ngo z?abaturage, amato yo yafatiwe ku nkengero z?ibiyaga aho ba rushimusi baba bayahishe.

Ni ibikorwa byabereye mu mu Karere ka Rubavu, Umurenge wa Nyamyumba mu Kagari ka Busoro no mu Karere ka Rutsiro mu Murenge wa Kivumu, Akagari ka Rukurazo.

Umuyobozi w?ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu mazi, Assistant Commissioner of Police (ACP) Elias Mwesigye yavuze ko Polisi y?u Rwanda ku bufatanye n??abaturage n?izindi nzego bari mu bikorwa byo kurwanya abantu baroba amafi mu buryo butemewe n?amategeko mu biyaga byose byo mu Rwanda. Yagarutse ku ngaruka zishingiye kuri ubu burobyi butemwe n?amategeko ariko cyane cyane ingaruza zibanda ku kwangiza ubuzima bw?amafi, umutekano w?Igihugu ndetse amafi arobwa muri buriya buryo ashobora kugira ingaruka ku buzima bw?abarya amafi.

ACP Mwesigye yagize ati? Buriya burobyi bugira ingaruka ku mafi ndetse bishobora kugira ingaruka ku buzima bw?abantu bayarya. Bariya barobyi ba rushimusi iyo barimo kurobesha iriya mitego itemewe bafata amafi yose aba ari ku nkengero z?ikiyaga kuko ninaho haba hari amafi menshi akiri matoya n?andi arimo gutera amagi. Iriya mitego isakuma amafi yose ari ku nkengero z?ikiyaga, iyo mitego ifite urudodo rukeba amafi agakomereka bigatuma agera ku bakiriya yangiritse n?iyashoboye kubacika ikajya kwanduza andi mafi mu mazi kuko iba yakomeretse.?

ACP Mwesigye yakomeje agaragaza ko buriya burobyi usanga ababukora bakora n?ibindi byaha bitandukanye.

Ati? Iriya mitego bayibona mu buryo butemewe kuko bajya kuyikura  mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo bakayizana mu Rwanda mu buryo bwa rwihishwa, baroba mu buryo butemewe n?amategeko, bajya barwana iyo barimo kuroba nijoro hari n?amakuru duherutse kumva ko bakora n?ibindi byaha ariko turi mu iperereza.?

Umuyobozi w?ishami rya Polisi rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu mazi yakomeje agaragaza ko Polisi itazahwema kurwanya buriya burobyi, yasabye ubufatanye abaturage n?izindi nzego  mu rugamba rwo kurwanya ba rushimusi b?amafi.

Ati? Dukorana n?amakoperative y?abarobyi mu biyaga byo mu Rwanda kugira ngo turwanye bariya bantu ari nabo kenshi baduha amakuru. Turasaba abayobozi mu nzego z?ibanze n?abaturage baturiye ibiyaga ikibazo kukigira icyabo bakajya batanga amakuru y?abantu bazi bakora uburobyi butemewe n?amategeko.?

Yakomeje akangurira abantu bashaka kujya mu mwuga w?uburobyi kujya basaba ibyangombwa mu nzego zibishinzwe aho kwishora mu byaha. Imitego n?amato byafashwe byatwitswe ubu haracyarimo gushakishwa ba nyirabyo.

Iteka rya minisitiri n? 001/11.30 ryo ku wa 11/12/2020 rigenga ubworozi bwo mu mazi n?uburoby Ingingo ya 21 isobanura aho kurobera n?amasaha yo kuroba. Mu kiyaga cya Kivu isambaza zigomba kuroberwa muri metero magana abiri (200m) uvuye ku nkombe, ku baroba bari mu ikipe y?amato atatu n?abakoresha ubwato bumwe bakoresha umutego. Ntibyemewe kurobera mu kigobe;  tilapia n?inkube ziroberwa inyuma ya metero mirongo itanu (50 m) uvuye ku nkombe;  indugu ziroberwa inyuma ya metero mirongo itatu (30 m) uvuye ku nkombe.

Mu biyaga bya Burera na Ruhondo:  Indagara n?isambaza ziroberwa inyuma ya metero mirongo itanu (50 m) uvuye ku nkombe.  Indugu, amaheri, tilapia n?inkube ziroberwa inyuma ya metero mirongo itatu (30 m) uvuye ku nkombe.
 Mu biyaga byo mu Burasirazuba uburobyi bugomba gukorerwa inyuma ya metero makumyabiri n?eshanu (25 m) uvuye ku nkombe z?ikiyaga hatitawe ku bwoko bw?amafi.

Amasaha yo kuroba ni aya akurikira:

Mu kiyaga cya Kivu no mu biyaga bya Burera na Ruhondo bagomba kuroba  hagati ya saa kumi n?imwe z?umugoroba (17:00) kugeza saa moya za mu gitondo (7:00);

Mu biyaga byo mu Burasirazuba baroba  hagati ya saa kumi z?umugoroba (16:00) kugeza saa mbiri za mu gitondo (8:00).


Ingingo ya 22 ivuga ibikorwa bibujijwe mu burobyi.

Gukoresha ibintu bihumanya bigamije kuyobya ubwenge, guhungabanya cyangwa kwica ibinyabuzima byo mu mazi; Gukoresha ibintu biturika; Gukoresha uburyo bwa rukuruzi cyangwa amashanyarazi;  Gukubita amazi ugamije guhinda ibinyabuzima byo mu mazi; Kuroba aho ibinyabuzima byo mu mazi byororokera; Kuroba mu mazi yatanzwemo uruhushya rw?ubworozi bwo mu mazi, uretse uwabiherewe uruhushya rw?ubushakashatsi.