Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Polisi ikomeje ubukangurambaga bwimbitse mu gukumira impanuka zo mu muhanda

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 8 Gashyantare  Polisi y?u Rwanda yakomeje ubukangurambaga bwari bwarakomwe mu nkokora n?icyorezo cya COVID-19. Ubu bukangurambaga bwatangiriye mu Mujyi wa Kigali bukazamara icyumweru nyuma bukazakomereza mu Ntara z?Igihugu.

Imibare iragaragaza ko muri iyi minsi abanyamaguru barimo guhitanwa n?impanuka zo mu muhanda abatitabye Imana bagasigarana ubumuga bukomeye. Niyo mpamvu muri ubu bukangurambaga harimo kwibandwa ku bakoresha umuhanda cyane cyane abanyamaguru. Baributswa uko bagomba kwambuka umuhanda, abatwara ibinyabiziga nabo baributswa ko bagomba korohera abanyamaguru.

Mu mujyi wa Kigali ubukangurambaga bwatangiriye mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Remera ahazwi nko mu giporoso, mu Karere ka Kicukiro ahazwi nka Sonatube ndetse no mu Karere ka Nyarugenge mu masangano y?umuhanda i Nyabugogo.

Wihogora Mary na Karangwa Jean Bosco ni bamwe mu banyamaguru bahuguwe berekwa uko bagomba kwitwara igihe bagiye kwambuka umuhanda. Abapolisi baberekaga  ko igihe bagiye kwambuka umuhanda bagomba kwambukira ahari imirongo y?umweru abanyamaguru bambukiramo. Mbere yo kwambuka bakabanza bakitonda bakareba iburyo n?ibumoso ko nta kinyabiziga kije kandi bakambuka bitonze batiruka. Bibukijwe ko iyo ugiye kwambuka umuhanda wirinda ibirangaza nko gushyira utwumvisho mu matwi (Headphones/Ecouteurs), kwirinda kuramukanyiriza mu muhanda no kwirinda kugenda barangariye kuri telefoni.

Wihogora Mary yavuze ko ubu bukangurambaga Polisi y?u Rwanda ibusubukuye byari bikenewe kuko hari amwe mu makosa abera mu muhanda aturutse ku banyamaguru cyangwa abatwara ibinyabiziga bigateza impanuka.

Yagize ati? Ubu bukangurambaga buba bukenewe kuko usanga hari abanyamaguru bambuka umuhanda barangaye cyane. Hari ababa bambaye utwumvisho two mu matwi (Ecouteurs) mu matwi, abarangariye muri telefoni bayivugiraho cyangwa barimo kwandikirana ubutumwa bugufi ku mubuga nkoranyambaga.?

Abatwara ibinyabiziga bibukijwe ko bagomba kujya borohera abanyamaguru

Karangwa Jean Bosco ubwo twamusangaga ahabereye ubukangurambaga mu masangano y?imihanda i Nyabugogo yavuze ko yungutse byinshi kandi agomba kubigeza ku bandi.

Ati? Twibukijwe ko iyo tugeze ahari ya matara aba mu masangano y?umuhanda umunyamaguru ategereza ko hazamo umuntu uri mu ibara ry?icyatsi kibisi tukabona kwambuka, hazamo ibara ry?umutuku tugahagarara hakambuka ibinyabiziga. Mu kwambuka kandi nabwo tugomba kwitonda tukambuka  tutiruka kandi tukirinda ikintu cyose cyaturangaza  kuko hari amasegonda tugomba kumaramo.?

Karangwa yakomeje avuga ko amenye ko abatwaye ibinyabiziga bagomba korohera abanyamaguru bakambuka  ariko abakoresha umuhanda bose bakarangwa n?ubworoherane.

Umuvugizi wa Polisi y?u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yavuze ko ubu bukangurambaga bwari bwaratangiye mu mwaka wa 2019 buza gukomwa mu nkokora n?icyorezo cya COVID-19. Yavuze ko kuri ubu harimo kugaragara imibare myinshi y?abanyamaguru bahitanwa n?impanuka barimo gukoresha umuhanda.

CP Kabera yagize ati? Umwaka ushize wa 2021 mu mpanuka 655 zabaye mu gihugu abanyamaguru 225 baguye muri izo mpanuka, abandi bakomeretse cyane 684, harimo abanyamaguru 175. Mu gihe impanuka zoroheje  5,244, zakomerekeyemo byoroheje abanyamaguru 1,262.Muri uku kwezi gushize kwa Mutarama 2022 hari abantu 12 baguye mu mpanuka bagenza amaguru, murumva ko ari ikibazo gikomeye.?



Yagaragaje ko hakiri imbogamizi y?abanyamaguru batazi uburyo bwo kugenda mu muhanda, batazi amategeko ndetse n?abatwara ibinyabiziga bamwe ntiborohereza abanyamaguru.

Yagize ati? Bimaze kugaragara ko hari abanyamaguru batazi uko bagenda mu muhanda batanazi amategeko. Ariko n?abatwara ibinyabiziga ntabwo baborohereza, muri macye abatwara ibinyabiziga ntiborohera abanyamaguru kandi n?abanyamaguru ntibazi uko bagomba korohera ibinyabiziga. Niyo mpamvu twongeye gukora ubukangurambaga bwimbitse dukangurira abantu imikoreshereze y?umuhanda.?

CP Kabera yavuze ko n?ubwo hakiri imbogamizi yo gukomeza gukumira icyorezo cya  cya COVID-19 Polisi igiye kubikomatanya no gukumira impanuka zo mu muhanda zirimo guhitana abantu cyane cyane abanyamaguru. Yavuze ko ubu bukangurambaga kuri uyu wa Kabiri tariki ya 8 Gashyantare bwatangiriye mu Mujyi wa Kigali bukazamara icyumweru cyose, nyuma  buzakomereza no mu zindi Ntara ndetse hazabaho no gusanga abantu aho bakorera.

CP Kabera yagaragaje ko muri iki gihe abanyamaguru benshi barimo guhitanwa n'impanuka zo mu muhanda abandi bakamugara