Polisi y'u Rwanda yakomereje ubukangurambaga mu mashuri mpuzamahanga mu rwego rwo kwigisha abanyeshuri ingaruka z' ibiyobyabwenge ku buzima no gufata ingamba zo kuzirinda hakumirwa ikoreshwa ryabyo mu rubyiruko.
Ni ubukangurambaga bwatangijwe ku itariki 17 Ugushyingo, bunyuzwa mu mikino itangirwamo ubutumwa bwo kuzirikana ububi bw' ibiyobyabwenge no kubikumira.
Amashuri menshi mpuzamahanga yo mu Mujyi wa Kigali yahuriye mu matsinda yitabiriye irushanwa ryo kurwanya ibiyobyabwenge mu mukino w'intoki (Basketball) ahatangirwa ubutumwa bwo kwibutsa urubyiruko ingaruka zo gukoresha ibiyobyabwenge ku buzima, ibihano bihabwa uwahamijwe n'urukiko ibiyobyabwenge ndetse n'umusanzu urubyiruko rusabwa mu gufatanya n'inzego z'umutekano kurwanya abakora ubucuruzi bw' ibiyobyabwenge.
Urubyiruko rurimo n' abanyeshuri, ni rwo rukunze kugaragara mu byaha byo gukoresha ibiyobyabwenge aho muri amwe mu mashuri hagiye haboneka abanyeshuri babifatanywe abandi bagafatirwa mu cyuho barimo kubinywa.
Umuyobozi w'Ishami rishinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n'abaturage, Commissioner of Police (CP) Bruce Munyambo, yavuze ko umubare munini w'abakoresha ibiyobyabwenge usanga ari urubyiruko bityo ubu bukangurambaga buzarufasha guhindura imyumvire no gufata iya mbere mu kubirwanya batanga amakuru.
Yagize ati:"Ubu bukangurambaga bugamije kwigisha abanyeshuri ingaruka z' ibiyobyabwenge ku buzima, uko bakwifatanya n'urundi rubyiruko na Polisi y'u Rwanda mu kubirwanya batanga amakuru ku bakora ubucuruzi bw' ibiyobyabwenge."
Yakomeje agira ati:" Aba ni bo bazavamo abayobozi b'ejo hazaza bityo ubuzima bwabo bugomba kurindwa kwangizwa n'abashyira inyungu zabo imbere bashakira amaramuko mu kubagurisha ibibangiriza ubuzima."

Kuva ubu bukangurambaga bwatangira buragenda butanga umusaruro kuko hari amakuru ya bamwe mu bacuruza ibiyobyabwenge yagiye atangwa barafatwa ndetse n'amwe mu mayeri bakoresha aratahurwa, aho hari aho byagaragaye ko bimwe mu biyobyabwenge bishyirwa n'abacuruzi mu biribwa nk'imigati n'ibindi.
CP Munyambo yavuze ko ubu bukangurambaga bwateguwe ku bufatanye n'ubuyobozi bw'amashuri hagamijwe kubigisha ububi bw' ibiyobyabwenge, kubarinda ikoreshwa rya byo no kubakangurira gutanga amakuru ku babicuruza.
Zimwe mu mbogamizi zagiye zigaragazwa n'abanyeshuri harimo kuba hari ababyeyi batita ku bana babo ndetse ntibakurikirane uburyo bakoresha amafaranga babaha bityo bakisanga bashutswe na bagenzi babo babana kwishora mu biyobyabwenge.
Kinyarwanda
English










