Polisi y?u Rwanda, Ishami rishinzwe kurwanya inkongi no gutabara abari mu kaga (Fire and Rescue Brigade), rikomeje gukangurira abantu gufata ingamba zo kwirinda inkongi, aho muri iki cyumweru ryahuguye abantu bagera kuri 290 bakorera mu bigo bitandukanye birimo iby?imari n?inganda.
Mu bahuguwe harimo abakozi 216 ba Equity Bank barimo 180 bakorera ku Cyicaro gikuru no ku ishami rya Kigali, bahuguwe ku wa Kabiri tariki ya 25 Ukwakira, 19 bo ku ishami rya Nyabugogo bahuguwe ku wa gatatu, na 17 bo ku Ishami rya Gisozi bahuguwe ku wa Kane tariki ya 27 Ukwakira.
Kuri uwo munsi wo ku wa Gatatu kandi hahuguwe abakozi 24 b?uruganda Alpha Media Indusrty, rukora amakayi ruherereye mu cyanya cyahariwe inganda i Masoro, mu gihe ku wa Kane, iri shami ryakomereje mu ruganda rwa Easter African Granite Industries (EAGI) ruherereye mu Karere ka Nyagatare aho hahuguwe abakozi barwo bagera kuri 50.
Kimwe n?amahugurwa yabanje, abakozi b?uruganda rwa EAGI rukora amakaro, bahawe amahugurwa ajyanye n'inkongi mu rwego rwo kubongerera ubumenyi bwo kubafasha kuzikumira no kuzirwanya bifashishije ibizimyamuriro bitandukanye banerekwa n'uburyo bwo gutabara abari mu nyubako mu gihe haba habaye inkongi.

Mu bahuguwe harimo abayobozi n?abakozi b?uruganda, abacunga umutekano n'abakora amasuku Bigishijwe amoko y?inkongi, ibizigize n?ibizitera, banerekwa uburyo bwo kuzimya inkongi bakoresheje ibizimyamuriro bitandukanye.
Aganira n?aba bakozi batandukanye, Umuyobozi w? Ishami rya Polisi y?u Rwanda rishinzwe kurwanya inkongi no gutabara abari mu kaga, Assistant Commissioner of Police (ACP) Paul Gatambira, yabasobanuriye ko inkongi ziterwa ahanini no kutagira ubumenyi buhagije kuri zo, kwirara ndetse no kutita ku bintu bishobora kuzitera.
Yagize ati: ?Inkongi zishobora guterwa no gukoresha ibikoresho by?amashanyarazi nk?insinga zitujuje ubuziranenge cyangwa zishaje, gucomeka ibikoresho byinshi bikoresha amashanyarazi ahantu hamwe hadafite ubushobozi buhagije bwo kubyakira ndetse no kubisiga bicometse mu gihe bitakiri gukoreshwa.?

Yabagiriye inama yo kugura no gushyira ibikoresho by?ibanze byo kuzimya inkongi z?imiriro (Fire extinguishers) mu nyubako bakoreramo akazi ndetse no mu rugo kugira ngo igihe zibaye babashe kuzizimya zitarangiza ibintu byinshi, abibutsa kujya bakura ku muriro ibikoresho byose bikoresha amashanyarazi nka televiziyo, mudasobwa, na firigo igihe bitakirimo gukoreshwa.
Kweri Francis, umuyobozi mukuru w?uruganda rwa EAGI, yavuze ko aya mahugurwa, ari intambwe ikomeye bateye izabafasha mu kazi kabo ka buri munsi mu ruganda ndetse no mu ngo zabo aho batuye
Yagize ati:? Twateye intambwe ikomeye cyane ku bw?aya mahugurwa. Kuri ubu dufite ubumenyi bujyanye n?inkongi icyo ari cyo, aho ituruka n?uko wayirinda. Mu by?ukuri inkongi ishobora guturuka aho ari ho hose ndetse ikahasanga uwo ari we wese ari nayo mpamvu aya mahugurwa ari ingenzi cyane.?
Yavuze ko bitewe n?imyitozo bakoze, buri wese yishimye, yiyizeye kandi hagize ikiba yakwirwanaho, atari ku kazi gusa ahubwo no mu rugo, inkongi iramutse ibaye ku muturanyi bamufasha, ashimira Polisi y?u Rwanda kuba yaritabiriye ubutumire ikabasha kubahugura.
Biteganyijwe ko ku wa Gatandatu, tariki ya 29 Ukwakira, amahugurwa nk?aya azakomereza mu Karere ka Gicumbi, ahazahugurirwa abaturage batuye mu mudugudu wa Kabeza wo mu Kagari ka Nyamiyaga mu murenge wa Rubaya, nyuma yo kwifatanya mu gikorwa cy?umuganda ngarukakwezi.


Kinyarwanda
English










