Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Polisi iraburira abarimo gukora ibyaha mu ikorwa ry?ibizamini byo kubona impushya zo gutwara ibinyabiziga

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 15 Ukwakira ku cyicaro cya Polisi mu Mujyi wa Kigali mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Remera Polisi yaherekaniye abantu Batanu bacyekwaho icyaha cyo gukorera abandi ibizamini byo kubona uruhushya rw?agateganyo rwo gutwara ibinyabiziga.

Abafashwe ni Ndicunguye Gaston w?imyaka 34, Hitimana John w?imyaka 38, Nshimiyimana Eric w?imyaka 48, Ndahimana Primien w?imyaka 31 na  Rushyababo Jean Paul w?imyaka 41. Usibye Rushyababo wo mu Mujyi wa Kigali abandi bose bari baturutse mu Ntara.

Nshimiyimana Eric akomoka mu Karere ka Gakenke ari naho yavuye aza mu Mujyi wa Kigali aje gukorera ikizamini umuntu wo mu Ntara y?Iburasirazuba ariko utuye mu Mujyi wa Kigali. Nshimiyimana avugana n?itangazamakuru yemeye ko tariki ya 13 Ukwakira yafatiwe mu cyuho ari muri sitade ya Kigali i Nyamirambo arimo gukorera umuntu ikizamini kizamuhesha kubona uruhushya rw?agateganyo rwo gutwara ibinyabiziga.

Yagize ati? Kuko njyewe nize amategeko y?umuhanda umuntu yaranyiyambaje ngo mukorere ikizamini. Yampaye ibyangombwa bye njya kumukorera, ni umuntu wo mu muryango wacu nta kiguzi nari namwatse.?



Nshimiyimana yavuze ko mu kwinjira muri sitade yinjiriye ku izina ry?umuntu yari agiye gukorera ikizamini ariko yerekana ibyangombwa bye (Nshimiyimana Eric). Ku kizamini hari hariho amazina y?uwo yaje gukorera ikizamini nyuma abapolisi baje kugenzura uko abantu barimo gukora ibizamini basanga urimo gukora ikizamini siwe wagombaga kugikora. Nshimiyimana avuga ko yatunguwe no kubona umupolisi amuhagurukije mu kizamini.

Ndahimana Primien avuka mu Karere ka Gakenke ariko atuye mu Karere ka Musanze, nawe yemeye ko tariki ya 12 aribwo yavuye mu Karere ka Musanze aza mu Mujyi wa Kigali gukorera abantu babiri ibizamini. We avuga ko umwe yari yamwemereye amafaranga y?u Rwanda ibihumbi 40 undi yamwemereye ibihumbi 20, gusa ntibyamuhiriye kuko Polisi yamufashe hakiri kare.

Yagize ati? Tariki ya 12 nari nakoreye umwe na tariki ya 13 nkorera undi, uyu wa nyuma nibwo abapolisi bamfatiye muri sitade i Nyamirambo ndimo gukora ikizamini, barebye ku mafoto babona jyewe ukora ikizamini ntasa n?uri ku rupapuro rw?ikizamini bahita bamfata.?



Ndahimana avuga ko yabikoreshejwe n?amaco y?inda kuko yari asanzwe abizi ko ibyo arimo gukora iri icyaha. Ari Ndahimana na bagenzi be bicujije ibyo bakoze bagira inama undi wese waba utekereza gukora ibyaha nk?ibyo bakoze ko utekereza kubikora yabireka kuko Polisi iri maso izahita ibafata.

Umuvugizi wa Polisi y?u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera  yavuze ko bariya bantu bakoze ibinyuranijwe n?amategeko bajya gukorera abandi ibizamini.

Yagize ati? Nta muntu wemerewe gukorera undi ikizamini kuko bihanwa n?amategeko, kandi umuntu ukoze icyaha ajye amenya no kwirengera ingaruka zabyo. Aba bantu harimo uwari umaze gukorera abantu babiri ibizamini, uwa mbere yaramukoreye aranatsinda, bucyeye yagarutse gukorera undi nibwo twamufashe kandi nawe arabyiyemerera.?

CP Kabera yavuze ko habanje gufatwa abakoreye abandi ibizamini, abo bakoreraga nabo barimo gushakishwa kandi bazafatwa. Yabagiriye inama yo kwigaragaza hakiri kare kuko n?ubundi imyirondoro yabo irahari barimo gushakishwa. Yaboneyeho gukangurira abantu kwiga neza bakikorera ibizamini ku giti cyabo kuko ibinyuranye n?ibyo ni ibyaha kandi bazafatwa babihanirwe.

Abafashwe bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo hatangire iperereza.

Itegeko n?68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n?ibihano muri rusange  ingingo ya  276 ivuga ko Umuntu wese uhimba cyangwa uhindura mu buryo ubwo ari bwo bwose inyandiko cyangwa ikindi kintu cyanditseho igitekerezo, ashyiraho umukono cyangwa igikumwe bitari byo, yonona inyandiko cyangwa imikono, asimbuza abantu abandi, ahimba amasezerano, imiterere y?ingingo zayo, igitegetswe gukorwa cyangwa icyarangije kwemeranywa, aba akoze icyaha.

Umuntu wese, ku bw?uburiganya, wandika, wandikisha ibintu bidahuye n?ukuri cyangwa ukora imenyekanisha ritari ryo afatwa nk?uwakoze icyaha cyo gukora ibihimbano.

Iyo abihamijwe n?urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y?imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n?ihazabu y?amafaranga y?u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenga miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano. Umuntu wese uzi ko inyandiko ari impimbano, akayikoresha ku buryo ubwo ari bwo bwose, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n?urukiko, ahanishwa ibihano biteganyijwe mu gika cya 3 cy?iyi ngingo.

Iyo guhimba byakozwe n?umukozi wa Leta mu murimo ashinzwe cyangwa n?undi ushinzwe umurimo w?igihugu, igihano kiba igifungo kitari munsi y?imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n?ihazabu y?amafaranga y?u Rwanda atari munsi ya miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.