Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Polisi iributsa abazitabira cyamunara y?ibinyabiziga kuzaba baripimishije icyorezo cya COVID-19

Biteganyijwe ko tariki ya 11 na 12 Ukwakira 2021  ku cyicaro gikuru cya Polisi mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Kacyiru hazaba igikorwa cyo guteza cyamunara bimwe mu binyabiziga byafatiwe mu bikorwa bya Polisi. Ubuyobozi bwa Polisi y?u Rwanda burakangurira abantu ko muri iki gikorwa hazubahirizwa amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry?icyorezo cya COVID-19.

Umuvugizi wa Polisi y?u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yavuze ko umuntu wese uzitabira ibikorwa bya cyamunara agomba kuzaba yaripimishije icyorezo cya COVID-19 mu gihe cy?amasaha 72.

Ati ?Icyo tubwira abantu ni uko umuntu uzaza mu cyamunara agomba kuzaba yaripimishije icyorezo cya COVID-19 mu gihe cy?amasaha 72. Hazaba hari  abapolisi bagenzura ko abantu bitabiriye iyo cyamunara bazaba bubahirije ibisabwa byose cyane cyane amabwiriza yo kurwanya ikwirakwira ry?icyorezo cya COVID-19.?

CP Kabera yakomeje avuga ko usibye  kwisuzumisha COVID-19, hazanubahirizwa andi mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

Ati? Si ukwipimisha gusa, ahubwo  iyo ugeze ku Kacyiru mu marembo yinjira ahari ibinyabiziga byafashwe uhasanga ubukarabiro ukabanza ugakaraba mu ntoki n?amazi meza n?isabune. Abantu bagomba kuzaba  bambaye neza agapfukamunwa kandi banahanye intera hagati yabo.?

Itangazo rya cyamunara rigaragaza ko gusura ibinyabiziga byatangiye kuva tariki ya 20 Nzeri bikazarangira tariki ya 8 Ukwakira 2021, cyamunara  ikazaba tariki ya 11 na 12 Ukwakira 2021. Igikorwa cya cyamunara kizabera ku Kacyiru ahaparikwa ibinyabiziga byafatiwe mu bikorwa bya Polisi.

Itangazo rijyanye na cyamunara: