Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Polisi irimo gusura abatuye mu birwa ibakangurira gukomeza kwirinda COVID-19 no kurwanya ibyaha

Abayobozi ba Polisi mu ishami rishinzwe umutekano wo mu mazi n’abayobozi mu nzego z’ibanze barimo gusura abaturage batuye mu birwa biri mu biyaga, ni uruzinduko rwatangiye kuri uyu wa Kane tariki ya 18 Werurwe rutangirira mu Karere ka Rutsiro mu Murenge wa Boneza ahari ikirwa cya Bugarura kiri mu Kagari ka Bushaka kari mu  kiyaga cya Kivu.

Uru ruzinduko rukaba ruzakomereza mu Karere ka Musanze ahari abaturage batuye mu birwa bibiri biri mu Kiyaga cya Ruhondo.

Ubwo yatangiraga uru ruzinduko mu kirwa cya Bugarura, Umuyobozi w’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu mazi(Marine),  Assistant Commissioner of Police (ACP)  Elias Mwesigye yari kumwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Boneza baganira n’abayobozi 65 bahagarariye abaturage.  Muri abo bayobozi harimo ba  mutwarasibo, abayobozi b’imidugudu ibiri igize iki kirwa cya Bugarura, umuyobozi w’akagari kagize iki kirwa, abajyanama b’ubuzima, abahagarariye urubyiruko n’abandi batandukanye . N'inama yabaye hubahirijwe amabwiriza ajyanye no kwirinda icyorezo cya Covid-19.

Mu kiganiro cya ACP Mwesigye  yibukije  abari bitabiriye inama ko n’ubwo Leta igenda isubukura serivisi zimwe na zimwe   n icyorezo cyo kiracyahari ndetse akangurira abo bayobozi bahagarariye abaturage gukomeza kwirinda COVID-19 kandi  ko bagomba kubikangurira n’abaturage.

Yagze ati”  Hari bamwe mu baturage ba hano mu kirwa bajyaga bagira ingeso yo kwambuka rwihishwa bakajya mu gihugu cy’abaturanyi cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, turabasaba kubicikaho bakamenya ko icyorezo kikiriho kandi bashobora kujyayo bakakigarukana mu Rwanda. Turabakangurira gukomeza gukurikiza amabwiriza yose Leta igenda ishyiraho  agamije gukumira ikwirakwira ry’iki cyorezo kuko niwo muti wonyine kugeza ubu uhari.”

Muri iyo nama hatanzwe udupfukamunwa 700 tugenewe abaturage b’abanyantege nk’abageze mu zabukuru n’abandi bafite uburwayi bukomeye kuko aribo bakunze kwibasirwa cyane n’icyorezo cya COVID-19. Abayobozi bari bahagarariye abaturage bakazadushyikiriza abaturage bayobora bafite ibyo bibazo.

Abaturage bo mu kirwa cya Bugarura  imibereho yabo ya buri  munsi ishingiye ku kiyaga cya Kivu, ni ukuvuga ko 100% batunzwe  n’ibikorwa by’uburobyi. ACP Mwesigye yaboneyeho gukangurira abaturage kwirinda ibikorwa bikunze kugaragara byangiza umwuga w’uburobyi anabasaba kwirinda ubucuruzi bwa magendu bukunze kugaragara mu kiyaga cya Kivu.

Yagize ati” Dukunze gufata abantu bakoresha ya mitego ya Kaningiri yica amafi mato uhereye ku magi yayo, musabwe gukoresha imiteko mwahawe  n’ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi(RAB) kugira ngo mukomeze murobe neza kandi n’amafi akomeze kororoka. Mwibumbire mu makoperative kandi mukomeze kugira uruhare  mu kugaragaza abantu barenga ku mabwiriza n’amategeko y’uburobyi.”

INKURU BIJYANYE: 

Umuyobozi w’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu mazi yakomeje asaba abarobyi ndetse n’abaturage muri rusange batuye mu kirwa cya Bugarura kwirinda ibikorwa by’ubucuruzi bw'amagendu bukunze gukorwa hifashishijwe ikiyaga cya Kivu. Yagaragaje ko hari bamwe mu bantu bakura ibicuruzwa bya magendu cyangwa ibiyobyabwenge mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo bakabizana mu Rwanda banyuze mu kiyaga cya Kivu. Yabasabye kubyirinda kuko ari icyaha gihanwa n’amategeko, abibutsa ko ku bufatanye n’abaturage n’izindi nzego bazajya bafatwa bagashyikirizwa ubutabera.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Boneza, Mudahemuka Christophe yashimiye Polisi y’u Rwanda yafashe umwanya ikaza kuganiriza abayobozi bahagarariya abaturage bo mu kirwa cya Bugarura. Yasabye abaturage gukomeza kubahiriza amabwiriza Leta itanga yo kurwanya COVID-19 ndetse banirinda ibyaha.

Ati” Mubona ko uko iminsi igenda ishira Leta igenda isuzuma imiterere y’iki cyorezo igashyiraho ingamba zo kukirwanya. Kuri ubu ibikorwa bimwe na bimwe byarakomorewe ndetse n’imigenderanire y’Uturere n’Intara byarasubukuwe ariko mugomba kubahiriza amabwiriza yatanzwe ajyanye no gukomeza kwirinda iki cyorezo kuko ntabwo cyo cyarangiye.”

Abari bitabiriye ibi biganiro biyemeje kujya kuganiriza abaturage bari baje bahagarariye bakababwira ibyo baganirijwe, bizeza abayobozi ko umutekano nabo ari inshingano zabo biyemeza gukomeza gutangira amakuru ku gihe mu rwego rwo gukumira icyaha kitaraba.

Ikirwa cya Bugarura giherereye mu Karere ka Rutsiro mu Murenge wa Boneza, gituwe n’abaturage barenga ibihumbi bibiri batuye mu Kagari kamwe ka Bushaka kagizwe n’imidugudu ibiri ariyo Bugaru na Rutagara.

Biteganyijwe  ko ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu mazi rizakomereza ibiganiro nkibi mu Karere ka Musanze mu birwa bibiri biri mu kiyaga cya Ruhondo.