Polisi y?u Rwanda yijeje umutekano usesuye abitabira imurikagurisha mpuzamahanga ryiswe Kigali Shopping Festival Expo, ririmo kubera i Gikondo kuva ku wa Kane tariki ya 8 kuzageza ku ya 26 Ukuboza.
Iri murikagurisha ribaye ku nshuro ya mbere, ryateguwe n? Urugaga rw?Abikorera mu Rwanda ryitabirwa n?ibigo bitandukanye by?ubucuruzi bigera kuri 450 byo mu bihugu 11 ku mugabane w?Afurika no hanze ya wo.
Polisi y?u Rwanda irasaba abaturage kwirinda ikintu cyose gishobora guhungabanya umudendezo rusange no guteza imvururu ahabera imurikagurisha.
Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera, Umuvugizi wa Polisi y?u Rwanda, yamaze impungenge abitabira iri murikagurisha ku bijyanye n?umutekano waba uw?abaryitabira ubwabo ndetse n?uw?ibintu byabo.
Yagize ati:?Kugira ngo imurikagurisha ribashe kugenda neza, Polisi yafashe ingamba zirimo izijyanye no kuyobora ibinyabiziga, guhangana n?inkongi iramutse ivutse ahabera imurikagurisha n?ikindi icyo ari cyo cyose gishobora guhungabanya umutekano w?abaryitabira.?
Yakomeje agira ati:?Nk?uko bisanzwe, turasaba abaturage gukomeza gufatanya n?inzego z?umutekano batanga amakuru ku cyo babona gishobora guhungabanya umutekano no gukurikiza amabwiriza bahabwa n?abapolisi bahasanga. "
Yatanze icyizere ko nk?uko amamurikagurisha yabanjirije iri yagiye aba mu mutekano usesuye ko no kuri iyi nshuro bizagenda neza ku bufatanye n'abafatanyabikorwa bose ndetse n'abaturage muri rusange, binyuze mu guhana amakuru.

Kinyarwanda
English









