Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 15 Nyakanga abayobozi mu nzego zitandukanye bagiranye ikiganiro n?abanyamakuru hagamijwe gukangurira abaturarwanda uko bazitwara mu bihe bya Guma mu Rugo ku bayishyizwemo na Guma mu Karere kubayishyizwemo. Ni nyuma y?inama y?Abamanisitiri yateranye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 14 Nyakanga igashyiraho amwe mu mabwiriza agomba gutangira kubahirizwa kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 17 Nyakanga. Ni amabwiriza azamara iminsi 10.
Ikiganiro n?abanyamakuru cyari kitabiriwe na Minisitiri w?Ubuzima, Dr Daniel Ngamije, Minisitiri w?Ubutegetsi bw?Igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi, Minisitiri w?Ubucuruzi n?inganda, Beata Habyarimana, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y?Ubuzima, Dr Tharicisse Mpunga hari kandi n?Umuvugizi wa Polisi y?u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera.
Muri iki kiganiro CP Kabera yasezeranyije abaturarwanda ko Polisi y?u Rwanda yiteguye mu buryo bwose kugenzura ko amabwiriza yubahirizwa uko yatanzwe kandi inatanga ubukangurambaga mu gukurikiza ayo mabwiriza. Yasabye abaturage bari mu turere 11 twashyizwe muri gahunda ya Guma mu Rugo kuzabyubahiriza abashyizwe muri gahunda ya Guma mu Karere nabo bayubahirize.
Yagize ati? Tumaze umwaka n?amezi ane tugenzura iyubahirizwa ry?amabwiriza yo kwirinda COVID-19 n?ubu rero Polisi y?u Rwanda iriteguye mu buryo bwose. Guma mu Rugo hari icyayiteye harimo bamwe batubahirije amabwiriza, bamwe mu baturage ntabwo bitwaye uko bagombaga kwitwara. Niyo mpamvu rero abashyizwe muri gahunda ya Guma mu Rugo bagomba kuzabyubahiriza bakaguma mu rugo abashyizwe muri Guma mu Karere nabo babyubahirize.?
CP Kabera yakomeje avuga ko Polisi y?u Rwanda izakomeza gufasha abantu bazaba bafite ibibazo by?umwihariko kubona impushya bakava aho bari bakagera aho bashaka kujya ariko usaba uruhushya agomba gukoresha ukuri.
Ati? Igihe umuntu ashaka kujya gushyingura agomba kuzaba afite urupapuro rugaragaza ko uwo muntu yitabye Imana koko, ugiye kwivuza azaba afite urupapuro rwa gahunda afitanye na muganga (Rendez-Vous). Abandi bafite ibibazo byihariye bashobora kwifashisha urubuga www.mc.gov.rw cyangwa bagakanda *127# bagakurikiza amabwiriza neza bagasaba uruhushya.?
Yakomeje yongera kwibutsa abantu bafite ibikorwa byemerewe gukora muri ibi bihe kujya banyura kuri za Minisiteri zifite aho zihurira n?imirimo yabo izo Minisiteri zikaba arizo zohereza urutonde kuri Polisi rw?abantu bakwiye uruhushya.
Umuvugizi wa Polisi y?u Rwanda yavuze ko mu byumweru bibiri bitambutse abantu barenga ibihumbi 119 bafashwe barenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19, muri bo abarenga ibihumbi bitanu bafatiwe mu tubari twa rwihishwa banywa inzoga. Yavuze ko Polisi itifuza kongera gufatira abantu mu makosa yo kutubahiriza amabwiriza yo kurwanya COVID-19.
Minisitiri w?Ubuzima, Dr Daniel Ngamije yibukije abaturarwanda ko hafashwe icyemezo cyo gushyira uturere tumwe na tumwe muri gahunda ya Guma mu Rugo mu rwego rwo kugabanya ikwirakwira ry?iki cyorezo. Yasabye abantu kuzitabira gahunda yo kwisuzumisha kugira ngo bamenye uko bahagaze mu gihe umuryango uzaba utumijweho kwipimisha. Yakanguriye abantu bari hejuru y?imyaka 18 kuzimpimisha cyane iki cyorezo, n?ubwo hari abazajya basuzumwa ku buntu ariko abafite ubushobozi bakanguriwe kuzajya biyishyuririra.
Ati?Guma mu Rugo ni ukugabanya urujya n?uruza rw?abantu, uwanduye akurikiranwe ari mu rugo kugira ngo iminsi 10 izashire abantu basubira mu buzima busanzwe. Biradufasha gukusanya amakuru y?ubwandu mu Karere, Umurenge, Akagari n?Umudugudu.?
Minisitiri w?Ubutegetsi bw?Igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi yasabye abantu guhindura imyumvire kuri iki cyorezo kuko uburyo kirimo kwicamo abantu bigomba gutanga isomo. Yasabye abayobozi mu nzego z?ibanze gufasha abaturage gusobanukirwa n?ubukana bw?iki cyorezo kandi ntawe bahutaje. Yasabye buri muntu gufata ingamba ku giti cye, umuto yibutse umukuru n?umukuru yibutse umuto.
Minisitiri w?Ubucuruzi n?Inganda, Beata Habyarimana yavuze ko abacuruza ibintu bijyanye n?ibiribwa, farumasi, ibikomoka kuri peterori, ibikoresho by?isuku n?abandi bantu batanga serivisi zijyanye n?isuku nko gukura ibishingwe mu ngo bo bazakomeza gukora ariko nabo hagakora abakozi 30%. Yagiriye inama abemerewe gukomeza gutanga serivisi zemewe kuzajya birinda ko abantu begerana cyane ahubwo bahane intera. Birinde ahantu hafunganye n?ibiba ngombwa banashake ahantu hagari ku buryo buhagije.
Kinyarwanda
English










