Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Polisi y? u Rwanda yakoranye inama n?abacuruza ibikoresho by?ikoranabunga byakoreshejwe

Kuri uyu wa Kane tariki ya 28 Nyakanga, Polisi y? u Rwanda yakoranye inama n?abacuruzi 132 bacuruza  ibikoresho by?ikoranabunga byakoreshwe ndetse n?abatekinisiye bakorera mu Karere ka Nyarugenge, aho baganiriye ku byaha bigaragara muri ubwo bucuruzi birimo ubujura ndetse n?amabwiriza agenga agenga ubucuruzi bw'ibyo bikoresho.

Iyi nama ikaba yabereye ku cyicaro gikuru cya Polisi y? u Rwanda giherereye ku Kacyiru.

Mu minsi ishize urwego rw?Igihugu rufite ubugenzuzi bw?ubuziranenge, ihiganwa mu bucuruzi no kurengera umuguzi (RICA) rwashyizeho amabwiriza agenga ubucuruzi bw?ibikoresho bikoresha asahanyarazi n' iby?ikoranabuhanga byakoreshejwe yahise atangira gushyirwa mu bikorwa akimara gusohoka mu igazeti ya Leta tariki ya 11 Nyakanga uyu mwaka.

Ubwo yafunguraga ku mugaragaro iyi nama, Umuvugizi wa Polisi y? u Rwanda Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera, ari kumwe n?umuyobozi w?ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya magendu n?ibindi byaha (ASOC), n?abandi bayobozi batandukanye muri Polisi y? u Rwanda, yagiriye inama abacuruzi ndetse n?abatekinisiye kuvugurura imikorere y?akazi kabo kandi bakanakurikiza amabwiriza agenga icuruzwa ry?ibikoresho by?amashanyarazi ndetse n?ibyikoranabunga byakoreshejwe hagamijwe kwirinda ibyaha bigaragara muri ubwo bucuruzi.



Yagizie ati: ? Gukora ubucuruzi bw?ibikoresho byakoze ntabwo bibujijwe gusa bigomba gukorwa hakurikijwe amabwiriza n?amategeko yashyizweho.?

Yongeyeho ko hakunze kumvikana abantu baca insinga z?amashanyarazi bigatuma umuriro ubura, hanakunze kumvikana abantu bashikuzwa amatelefone abari kugenda mu muhanda, hanumvikanye kandi ubujura bw?abantu batobora amazu bagamije kwiba televiziyo n?ibindi bikoresho bitandukanye, aba bose babyibaga bagamije kubigurisha. Ni muri ubwo buryo urwego rw?Igihugu rufite ubugenzuzi bw?ubuziranenge, ihiganwa mu bucuruzi no kurengera umuguzi (RICA) bashyizeho amabwiriza azafasha mu bucuruzi bw?ibikoresho by?ikoranabunga byakoreshejwe hagamijwe gukemura ikibazo cy?abantu biba ibikoresho by?amasahanyarazi ndetse n?ibyikoranabuhanga byibwe nyuma bikaza kugurishwa. Kugira ngo hacike burundu amasoko agurishirizwamo ibikoresho byibwe.?

CP Kabera yihanangirije abacuruzi batuma abaturage kubashakira ibikoresho byakoreshejwe bibwira ko bari mu kuri.

Ati: ? Mugomba kwirinda ibikorwa byo kubwira bantu kubazanira ibikoresho by?amashanyarazi ndetse n?ibikoranabunga byakoze kuko bihungabanya umutekano w?abaturage kuko nta nganda bagira zibikora. Ntimugomba kandi kwihutira kugura ibyo  bikoresho mu gihe hatazwi neza aho byaturutse ndetse n?uruganda rwabikoze, bitabaye ibyo muzisanga mwabaye abafatanyabikorwa mu bikorwa by?ubujura.?



ACP Muzezayo yagiriye inama abitabiriye ibiganiro gukora amahitamo meza yo gucuruza ibikoresho bitari ibyibano, abasaba kujya batanga amakuru igihe babonye abantu bacuruza ibikoresho batubahirije amabwiriza  agenga ubucuruzi bw?ibikoresho by?amashanyarazi n?ibyikoranabuhanga byakoreshejwe.

Nyuma y?ibiganiro  abitabiriye iyi nama bahawe umwanya wo kubaza ibibazo kuri aya mabwiriza ya RICA agenga ubucuruzi bw?ibikoresho by?amashanyarazi n?ikoranabunga byakoreshejwe.

Uwitwa Jean Bosco Izabiriza ucuruza ibikoresho by?ikorabunga mu mujyi wa Kigali yashimye Polisi y?u Rwanda kuba yarateguye iyi nama.



Ati: ? Turashimira Polisi y? u Rwanda kuba yaradutumiye muri iyi nama, biradufasha gusobanukirwa amabwiriza agenga ubucuruzi bw?ibikresho by?ikoranubuhanga byakoreshejwe. Aya mabwiriza yaje ari igisubizo cy?akajagari kenshi kagaragaraga muri ubu bucuruzi, twagize umwanya uhagije wo kubaza ibibazo kandi twabonye ibisubizo, ni ahacu mu kongera imbaraga zo kurwanya abantu bacuruza ibikoresho by?amashanyarazi n?iby'ikoranabunga byibwe.?

Izabiriza yaburiye abiba ibikoresho by?ikoranabunga ko batazabona isoko bagurishamo ibyo bibye.

Uwitwa Rehema Umuruta, umutekinisiye akaba anagurisha telefone ngendanwa  mu mujyi wa Kigali yavuze ko aya mabiwiriza aje ari igisubizo cy?ibibazo byagaragaraga mu mwuga wabo wo gucuruza ibikoresho by?ikoranabuhanga.

Ati: 'Maze imyaka 20 muri aka kazi ntabwo kagendaga neza kuko tutakoranaga neza n?inzego zishinzwe umutekano mu guhashya abajura, abantu benshi baguraga ibikoresho by?ikoranabuhanga batabanje no kubaza aho byakorewe, ariko aho aya mabwiriza agiriyeho twizeye ko azakemura ibibazo byose bigaragara kandi ubujura bw?ibikoresho by?ikorabuhanga turizera ko  buzacika?