Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Polisi yagaruje moto yari yibwe, uwayibye nawe arafatwa

Polisi y' u Rwanda ikomeje ibikorwa byo gufata abajura biba moto aho ku wa mbere tariki ya 25 Nyakanga, yafashe uwitwa Ndatimana Issa yibye moto yo mu bwoko bwa TVS RE 562 L afatirwa mu karere ka Kicukiro, Umurenge wa Gahanga, Akagali ka Murinja, Umudugudu wa Nyabigugu.

Uyu afashwe nyuma y'iminsi itatu gusa hafashwe abandi bantu 3 bari bibye moto 2 mu Karere ka Nyagatare na Nyarugenge.

Inkuru igendanye n'iyi:  Polisi yagaruje moto ebyiri zari zibwe, abazibye nabo barafatwa

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali Chief Inspector of Police (CIP) Sylvester Twajamahoro yavuze ko Ndatimana yafashwe nyuma y'aho nyiri moto yatabaje avuga ko yibwe moto kandi ko ifite icyuma gifasha kumenya aho iri GPS.

Ati: " Kuri iki cyumweru ahagana saa tanu z'ijoro Polisi yahawe amakuru na nyiri moto ko yayibwe ubwo yari asize aparitse mu Kagali ka Gahanga Umurenge wa Gahanga agiye aho bacuruza lisansi agarutse arayibura, ariko avuga ko yari ifite ikoranabuhanga rya GPS rifasha kumenya aho iri kugendera. Ahagana saa saba za mu gitondo hifashishijwe ikoranabunga rya GPS bayisanze mu gihuru mu Kagali ka Murinja aho uwayibye yari yayihishe."

Yongeyeho ko hashize akanya moto ifashwe uwayibye yaje kuyireba aho yari yayihishe nawe ahita atabwa muri yombi arafungwa."

Moto yari yibwe yashyikirijwe nyirayo witwa Hakizimana Eric wanashimiye Polisi y'u Rwanda yamufashije kubona moto ye.

CIP Twajamahoro yagjriye inama abantu bose bafite imoto cyane cyane abamotari gushyira ikoranabuhanga rya GPS kuri moto zabo kuko iyo yibwe byoroha kuyishakisha kandi igafatwa.

Yasoje aburira abafite ingeso yo kwiba kubireka kuko inzego z'umutekano zifatanyije n'abaturage zahagurukiye kubafata.

Uwafashwe yashyikirijwe urwego rw'igihugu rw'ubugenzacyaha RIB ngo hakurikizwe amategeko.

Itegeko n?68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n?ibihano muri rusange Ingingo ya 166 ivuga ko; umuntu wese uhamijwe n?urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y?umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri, ihazabu y?amafaranga y?u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe, ariko atarenze miliyoni ebyiri, imirimo y?inyungu rusange mu gihe cy?amezi atandatu cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ingingo ya 167 ivuga ko ibihano ku cyaha cyo kwiba byikuba kabiri iyo uwibye yakoresheje guca icyuho, kurira cyangwa yakoresheje igikoresho icyo aricyo cyose gifungura aho utemerewe kwinjira, kwiba byakozwe mu nzu ituwemo cyangwa isanzwe ibamo abantu cyangwa mu nyubako ziyikikije, kwiba byakozwe nijoro, kwiba byakozwe n?abantu barenze umwe.