Polisi y'u Rwanda ishami rishinzwe kurwanya inkongi, kuri uyu wa kabiri tariki ya 22 Werurwe, ryahuguye abakozi bakora mu kigo cya International High-tech Services (IHS), ikigo gishinzwe gukora ibikorwa remezo bijyanye n?itumanaho, uburyo bwo gukumira no kurwanya inkongi, amahugurwa yabereye ku cyicaro gikuru giherereye mu Murenge wa Remera mu Karere ka Gasabo.
Aya mahugurwa yabaye muri gahunda ya Polisi y'u Rwanda yo kwigisha ibigo bya Leta, ibyigenga n'abantu batandukanye amasomo y'ibanze yabafasha kwirinda no kurwanya ibyago bikomoka ku nkongi.
Aya mahugurwa y?iminsi ibiri yahawe abakozi 93 bakora muri iki kigo mu mashami atandukanye harimo abayobozi bacyo, abashinzwe ikoranabuhanga, abatekinisiye, n?abashinzwe umutekano muri iki kigo.
Abahuguwe basobanuriwe ibitera inkongi, amoko y'inkongi n'ibigize inkongi, banerekwa uko bakwitabara bazimya inkongi bakoresheje bimwe mu bikoresho harimo za kizimyamuriro n'uburingiti butose.
Umuyobozi w'ishami rishinzwe kurwanya inkongi Assistant Commissioner of Police (ACP) Paul Gatambira; Umuyobozi w'ishami rya Polisi rishinzwe ubutabazi no kurwanya inkongi, Assistant Commissioner of Police (ACP) Paul Gatambira yavuze ko aya mahugurwa agamije guha ubumenyi abantu batandukanye ku gukumira inkongi no kuyirwanya mu gihe ibaye.
Yagize ati: ?abahugurwa basobanurirwa ibitera inkongi kugira ngo babyirinde, tubereka uko bakwitabara mu gihe habaye inkongi. Tunabereka uburyo ibikoresho bizimya umuriro bikoreshwa n?uburyo batabara abantu haramutse habaye inkongi."
ACP Gatambira yakomeje avuga ko abakozi bo muri iki kigo cya International High-tech Services kimwe n? ahandi hatangiwe amahugurwa, bahuguwe uko bakwirinda inkongi ituruka kuri gaze itekeshwa mu gikoni, banerekwa uko babigenza haramutse habaye inkongi iyikomotseho.
Nyuma y?amahugurwa Polisi yasuye hamwe mu hantu hashobora guteza inkongi muri iki kigo nyuma abayobozi bagirwa inama y?ibyo bakwiye gukosora.
Abaturage bakangurirwa guhamagara Polisi kuri telefoni: 111,112 cyangwa bagahamagara kuri 0788311224 mu gihe habaye inkongi y'umuriro Polisi ikabatabara.

Kinyarwanda
English











