Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Polisi yahuguye abakozi ba Vivo Energy Rwanda ku kurwanya Inkongi

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 19 Ukwakira, Polisi y?u Rwanda Ishami rishinzwe kurwanya inkongi n'ubutabazi (Fire and Rescue Brigade) ryahuguye  abakozi 47 ba Sosiyete ya Vivo Energy Rwanda ikora ubucuruzi bw?ibikomoka kuri Peteroli, baturutse hirya no hino kuri za sitasiyo za essence aho bakorera mu Mujyi wa Kigali no mu turere bihana imbibi.

Muri aya mahugurwa y?umunsi umwe yabereye mu murenge wa Kimihurura, mu Karere ka Gasabo, abakozi bahuguwe ku gukumira no kurwanya inkongi zishobora gutezwa n'ibisukika byaka birimo; amavuta, lisansi, mazutu ndetse n?amashanyarazi na gazi, hagamijwe kubongerera ubumenyi mu rwego rwo gukumira no kurwanya inkongi aho bakorera no mu ngo zabo.

Assistant Commission of Police (ACP) Paul Gatambira, Umuyobozi w'ishami rya Polisi rishinzwe kuzimya inkongi  n'ubutabazi (FRB) )  yabasobanuriye  ko impamvu zikunze guteza inkongi zirimo gukoresha ibikoresho by'amashanyarazi ku ma sitasiyo ya essence nko kuhitabira telefone n?ibindi birimo uburangare nko kuhanywera itabi.

Abahuguwe kandi basobanuriwe amoko y?inkongi n?ibizigize banerekwa ibikoresho bitandukanye byifashishwa mu kuzizimya hagendewe ku bwoko bwayo birimo ibizimyamuriro bitandukanye, umucanga ndetse n?uburingiti cyangwa isume bitose, banahabwa igihe cyo kwitoza kubikoresha.



ACP Gatambira yagize ati: ?Igihe mwifashisha gazi mu guteka, mugomba kubanza gufungura umuryango n?idirishya ry?igikoni, mugasuzuma neza ko  ahantu iteretse hagera umwuka uhagije, kandi mukaba mufite hafi ibikoresho birimo isume n'uburingiriti bitose mwakwifashisha mutwikira ikibatsi cy?umuriro igihe haba habaye impanuka itewe na gazi.?

Umuyobozi wa Vivo Energy Rwanda, Shyaka abdllah yavuze ko kuba bari bafite abakozi badafite ubumenyi mu bijyanye no kuzimya inkongi cyari icyuho gikomeye, ashimira Polisi y?u Rwanda yabashije kubahugura.

Yagize ati:" Twari dufite icyuho kinini ku bakozi bashya batahuguwe uburyo bwo kuzimya inkongi cyane ko ibyo tubana nabyo mu kazi kacu ka buri munsi ari ibisukika, byaka kandi bishobora guteza inkongi igihe icyo ari cyo cyose nk?uko twabisobanuriwe, turashimira Polisi kuba yarubahirije icyifuzo cyacu ikaza kuduha amahugurwa.?

Yongeyeho ati:? Ni ishema rero kuko ubu abakozi bacu bamenye uko bazitwara mu gukumira inkongi haba kuri za sitasiyo, ahapakururirwa ibikomoka kuri Peteroli ndetse no mu ngo igihe bifashisha gazi batetse kandi twizeye ko  inkongi yose  yatwibasira haba aho dukorera twagerageza kwirwanaho mu gihe hagitegerejwe ko Polisi ihagera ngo itwunganire.?

ACP Gatambira yibukije abaturarwanda muri rusange kujya bihutira guhamagara Polisi mu gihe bahuye n'inkongi kuri nimero: 111, 112 (imirongo itishyuzwa) cyangwa 0788311224 ku cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru, 0788380436 mu Mujyi wa Kigali (UTC- Nyarugenge) no kuri 0788380467 i Remera mu Karere ka Gasabo.

Mu Ntara y? Amajyaruguru ni 0788311024, lburengerazuba; 0788311023, Iburasirazuba; 0788311025, Ku mupaka wa Rusumo; 0788380 615, mu Ntara y?Amajyepfo; 0788311449, no ku Cyanya cyahariwe inganda (Special Economic Zone) kuri 0788380427.