Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Polisi yahuguye abakozi bo mu bitaro bya Masaka ku kurwanya no gukumira inkongi

Ishami rya Polisi rishinzwe ubutabazi no kurwanya inkongi rikomeje igikorwa cyo guhugura abakozi batandukanye mu bigo ku gukumira no kurwanya inkongi. Kuri uyu wa mbere tariki ya 17 Mutarama hahuguwe abakozi 192 bo mu bitaro bya Masaka.

Ni amahugurwa y'umunsi umwe, agamije kongerera aba bakozi ubumenyi  ku bijyanye no kwirinda inkongi no kwitabara igihe habaye inkongi.

Umuyobozi w'ishami rya Polisi rishinzwe ubutabazi no kurwanya inkongi, Assistant Commissioner of Police (ACP) Paul Gatambira yavuze ko aya mahugurwa afasha abakozi bo mu bigo kuba bakwirinda inkongi aho bakorera ndetse n'aho batuye.

Yagize ati "Abakozi bo muri ibi bitaro twabagaragarije ibitera inkongi ndetse n'ibigize umuriro. Tubereka uko bahunga igihe habaye inkongi, twifashishije ibikoresho nka kizimyamuriro, umucanga, ikiringiti gitose twaberetse uko bazimya umuriro."

ACP Gatambira yakomeje avuga ko abitabiriye amahugurwa bagaragaje kuyitabira neza no kuyakurikirana amatsiko menshi.Yavuze ko nta kabuza ubumenyi bahawe buzabafasha igihe habaye inkongi aho bari ariko abasaba kuzajya bihutira guhamagara Polisi igihe inkongi ikomeye.

Abapolisi bo muri iri shami ry'ubutabazi no kurwanya inkongi basuye ibikorwaremezo byo muri ibi bitaro bya Masaka bereka abayobozi ahari ibyo bagomba gukosora kugira ngo birinde ko hazaba inkongi.