Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Polisi yasangije abaturarwanda uburyo bwo kwicungira umutekano mu ngo zabo n?aho bakorera

Mu bihe bitandukanye Polisi y?u Rwanda  ikunda kwerekana bamwe mu bantu bacyekwaho ubujura bukorerwa mu Mujyi wa Kigali  no mu zindi Ntara z?Igihugu. Akenshi ibyo byaha biba byabaye ari uko abajura binjiye mu nzu cyangwa muri biro aho abantu bakorera, Polisi y?u Rwanda yahisemo  gusangiza abaturarwanda uburyo bakoresha mu kugarira bicungira umutekano ku buryo bitakorohera ushaka gukora icyaha cy?ubujura.

Ubwo buryo ni Ukudaha icyuho umunyacyaha,Kwirinda ko umunyacyaha yaguhitamo, Gukoresha inzira zose zitinza umunyacyaha, Kumenya umunyacyaha mbere cyangwa nyuma y'uko icyaha kiba.

Umuvugizi wa Polisi y?u Rwanda, Commissioner of Police(CP) John Bosco Kabera akangurira abaturarwanda ko uruzitiro n?urugi ari bumwe mu buryo bw?ibanze bwo kwicungira umutekano kugira ngo umunyacyaha atinjira mu rugo rwawe mu buryo bworoshye.

Ati? Mu kubaka  uruzitiro rukomeye kandi rutekanye ugomba  kumenya neza ko nta cyuho usize abajura bakoresha binjira cyangwa aho umuntu yamena akinjira bimworoheye,niba uruzitiro rufite imisumari uyishyira imbere mu rwego rwo kwirinda ko abajura bayikoresha burira. Kwita ku mwanya usiga hagati y'uruzitiro n'imbuga, ntusige umwanya munini waha icyuho abajura.?

Yakomeje akangurira abantu kujya bashyira  ibintu bituma umujura aturira uruzitiro  nka za Camera, senyenge amatara n?ibindi.

Ati? Shyira  amatara ku ruzitiro kuko abajura n'abandi banyabyaha benshi batinya ahantu hari urumuri. Shyira urumuri imbere ndetse n'inyuma, aho unyura, aho uparika imodoka ndetse n'ahandi hose hari inzugi. Ushobora gukoresha umuriro usanzwe  cyangwa ugakoresha imirasire y'izuba ushobora no gukoresha amatara yaka ari uko yumvise umuntu, ubu buryo butuma  wizigamira umuriro ndetse n'abajura bagatinya.?

CP Kabera akomeza akangurira abantu gukinga inzugi cyangwa amadirishya ku buryo bidafasha umujura kwinjira mu muryango cyangwa mu idirishya bimworoheye.

Ati?Turagira inama abantu  gukoresha giriyaje ku madirishya,gushyiraho inzugi cyangwa amadirishya yibirahure cyangwa gukoresha uburyo bugezweho bw'inzugi na madirishya bikumenyesha mu gihe abajura bagerageje kwinjira kandi bituma batinya kubera soneri. Gukoresha uburyo bw'ikoranabuhanga byorohera umuntu kwicungira umutekano, twavuga nko gukoresha  Camera, amatara, soneri mu gihe hari ushatse kuhafungura, ingufuri n'ibindi bigufasha kubikurikirana uri kure ukoresheje telefone cyangwa kuri murandasi.?

Polisi y?u Rwanda ikomeza yibutsa abaturarwanda ko  kurinda urugo rwawe ariwo musingi wa mbere wo kwicungira umutekano, uwucungira umuryango wawe ndetse n'umutungo wawe w?agaciro. Gutegura ndetse no gushora mu mutekano w'urugo rwawe n'ingenzi kubera ko biguha amahoro kandi bikakurinda ingaruka mbi wagira mu guhangana n'abajura baje mu nzu yawe cyangwa mu gipangu.

Abaturarwanda bakomeza gukangurirwa umuco wo kugira uruhare mu kwicungira umutekano bafatanya n?inzego z?umutekano, batangira amakuru ku gihe mbere y?uko icyaha kiba cyangwa cyaba cyanabaye bakihutira kubibwira inzego z?umutekano kugira ngo hashakishwe abanyabyaha.

Polisi y?u Rwanda inakangurira abagifite ingeso mbi yo kwiba cyangwa gukora ibindi byaha kubireka kuko nta kiza bazabikuramo ureste gufatwa bagafungwa.