Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Polisi yasoje ukwezi kwahariwe ibikorwa byayo bizamura imibereho y?abaturage

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 28 Ukuboza mu gihugu hose hasojwe ukwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi y?u Rwanda bisanze biba buri mwaka. Ni ibikorwa biba mu kwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi y?u Rwanda aho Polisi ifasha imiryango itishoboye, kugeza ibikorwa by?iterambere  ku baturage n?ibindi bitandukanye.

Ukwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi muri uyu mwaka wa 2021 kwari gufite insanganyamatsiko igira iti? Imyaka 21  y?ubufatanye mu bikorwa byo kubungabunga umutekano no guteza imbere imibereho myiza y?abaturage.?

Ibikorwa byakozwe hirya no hino mu gihugu bigamije gushyigikira abaturage mu iterambere no kuzamura uruhare rw?umuturage mu gukumira ibyaha, byose bifite agaciro k?amafaranga y?u Rwanda kabarirwa muri miliyoni 997. Hubatswe amazu y?abatishoboye 30, ingo zigera ku 4,578 zahawe urumuri ruturuka ku mirasire y?izuba, umurenge wa Bumbogo wahembwe imodoka kubera guhanga udushya mu kurwanya icyorezo cya COVID-19.

Amakoperative 5 y?aborozi b?inzuki mu Karere ka Musanze bahawe imitiba y?inzuki  150 ya kijyambere, abatishoboye 1,600 bishyuriwe  umusanzu mu bwishingizi mu kwivuza, amakoperative 6 yo mu Karere ka Rubavu yahawe amafaranga y?u Rwanda Miliyoni 40,200,000 yo kwizamura, mu Ntara y?Iburasirazuba hatanzwe inka 4 n?ubwogero bw?inka 13.



Mu Mujyi wa Kigali aho umuyobozi w?Umujyi Pudence Rubingisa ari kumwe n?umuyobozi wa Polisi wungirije ushinzwe ibikorwa bya Polisi DIGP/OPs, Felix Namuhoranye bashyikirije Umurenge wa Bumbogo imodoka nk?igihembo cy?Umurenge wahize iyindi mu marushanwa  yo guhanga uduhashya mu kurwanya ikwirakwira ry?icyorezo cya COVID-19.

Rubingisa yavuze ko kuba hasojwe amarushanwa ku kurwanya ikwirakwira ry?icyorezo cya COVID-19 bidasobanuye ko urugamba rurangiye.

Yagize ati?  Kurwanya icyorezo cya COVID-19 ntabwo birangiranye n?aya marushanwa, urugamba ruracyakomeza. Ndashimira Polisi y?u Rwanda ku bihembo yageneye ababaye aba mbere ndetse n?inkunga y?amazu yashyikirije imiryango itishoboye. Turakangurira abaturage bose gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 banagira uruhare mu gukumira ibyaha bitaraba.?

Mu Ntara y?Iburengerazuba amashyirahamwe y?aborozi b?inkoko, aborozi b?ingurube ndetse n?aborozi b?amafi bose bahoze ari abantu bakora ubucuruzi bwa magendu Polisi yabahaye inkunga  y?amafaranga y?u Rwanda arenga miliyoni 40 kugira ngo bakomeze bateze imbere ibikorwa byabo.

Uyu muhango wari uyobowe n?umuyobozi wa Polisi wungirije ushinzwe abakozi n?imiyoborere muri Polisi y?u Rwanda, DIGP/AP,  Jeanne Chantal Ujeneza. Hari kandi umuyobozi w?Intara y?Iburengerazuba, Habitegeko Francois, mu ijambo rye yashimiye Polisi y?u Rwanda ku bikorwa ikora bizamura imibereho myiza y?abaturage.

Yagize ati? Turashima uruhare rw?ibikorwa bya Polisi mu guteza imbere imibereho myiza y?abaturage, turabizeza ko tuzagira uruhare mu kugenzura ko iyi nkunga muhaye abaturage bayikoresheje neza ikagira uruhare mu kuzamura imibereho yabo ndetse n?abandi baturage muri rusange.?

Yakomeje akangurira abaturage kurwanya ubucuruzi bwa magendu bwambukiranya imipaka, bakabikora bafatanya na Polisi n?izindi nzego z?umutekano.

DIGP Ujeneza yavuze ko ibikorwa bya Polisi usibye kuba bizamura imibereho myiza y?abaturage binabafasha mu gukumira ibyaha.

Yagize ati? Aba bagenerwabikorwa nibo bafatanyabikorwa bacu ba mbere, bagiye kudufasha gukangurira bagenzi babo n?abaturanyi babo kureka gukoresha ibiyobyabwenge ndetse n?ubucuruzi bwa magendu n?ibindi byaha bitandukanye. Ibyo bikorwa byose bigira ingaruka ku mibereho myiza y?abaturage n?umutekano.?


Mu Ntara y?Iburasirazuba hubatswe ubwogero bw?inka 13, byubatswe mu Murenge wa Kabarore. Umuyobozi w?iyi Ntara, CG  Emmanuel Gasana yashimiye Polisi y?u Rwanda ku bikorwa byayo yakoze mu gihugu hose n?ubwo yagiye ihura n?imbogamizi z?icyorezo cya COVID-19.

Yagize ati? Ibikorwa byose Polisi y?u Rwanda yakoreye abaturage mu gihugu cyose muri uku kwezi kwahariwe ibikorwa byayo ni ntagereranwa. Birafasha abaturage mu kwiteza imbere mu mibereho myiza banakumira ibyaha, biri no muri gahunda za Leta z?iterambere ry?Igihugu. Ibi bikorwa byose  ni umusingi w?inkingi z?Igihugu nk?umutekano, Ubutabera, imibereho myiza y?umuturage n?iterambere.?

CG Gasana yashimiye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y?u Rwanda Paul Kagame uburyo ashyigikira inzego zitandukanye z?Igihugu n?abanyarwanda muri rusange mu nzira yo kwishakamo ibisubizo. Yanashimiye Polisi y?u Rwanda ku ruhare rwayo igira mu kurwanya icyorezo cya COVID-19.

Mu Ntara y?Amajyaruguru ubwo abaturage bo mu Karere ka Burera bashyikirizwaga ibikorwa bahawe na Polisi y?u Rwanda, Umuyobozi w?iyi Ntara Nyirarugero Dancilla yashimiye Polisi y?u Rwanda akangurira abaturage gukumira ibyaha bitaraba.

Yagize ati?  Ndagira ngo nshimire Polisi y?u Rwanda mu izina ry?abaturage bo mu Ntara y?Amajyaruguru, ndashimira Polisi y?u Rwanda ku bikorwa byiza igeza ku baturage mu kwezi kwahariwe ibikorwa byayo. Izamura imibereho y?abaturage mu buryo butandukanye harimo kubakira amazu abatishoboye, kubaha ubwishingizi mu kwivuza, hanatanzwe imitiba ya kijyambere hagamijwe guteza imbere ubukungu bw?abantu bibumbiye mu makoperative y?ubworozi bw?inzuki.?

Mu Ntara y?Amajyepfo, igikorwa cyo gusoza ukwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi cyabereye mu Karere ka Muhanga, Umuyobozi w?iyi Ntara Kayitesi Alice yashimiye Polisi y?u Rwanda anakangurira abaturage gukomeza imikoranire myiza na Polisi y?u Rwanda n?izindi nzego mu kubumbatira umutekano.

Yagize ati? Nk?uko bigaragara mu nsanganyamatsiko y?uku kwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi, Imyaka 21  y?ubufatanye mu bikorwa byo kubungabunga umutekano no guteza imbere imibereho myiza y?abaturage.?

Imikoranire ya Polisi y?u Rwanda n?abaturage bo mu Ntara y?Amajyepfo irasanzwe by?umwihariko muri ibi bihe byo kurwanya icyorezo cya COVID-19, inkunga yatanzwe muri uku kwezi ni ingirakamaro kandi igomba gufatwa neza kugira ngo tugere ku iterambere rirambye.?


 
Uwamahoro Angelique  wo mu Karere Burera, umubyeyi w?abana bane yahawe inzu, yashimiye Polisi y?u Rwanda.

Yagize ati? Sinagiraga aho kuba, nabaga mu kazu k?icyumba kimwe nayo nayikodesherezwaga n?abaturanyi. Nari ntunzwe no guca inshuro mu baturage kugira ngo tubashe kubaho njye n?abana banjye bane. Sinabona uko nshimira Polisi y?u Rwanda ku mpano bampaye ndetse n?urumuri rurimo.?

Rwihandagaza Fidele yavuze ko inzu yahawe na Polisi ari nk?inzozi kuri we ashimira Polisi y?u Rwanda. Yavuze ko kera mbere y?umwka wa 1994 bajyaga bafata inzego z?umutekano nk?abantu bahungabanya uburenganzira bwa muntu ariko ibyo babona muri ibi bihe biratandukanye. Yashimiye Polisi y?u Rwanda n?ubuyobozi bw?Igihugu ku kuba baha agaciro abaturarwanda ariko cyane cyane bakazirikana abatishoboye.