Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Polisi yatangaje ingengabihe y?ikorwa ry?ibizamini byo gukorera impushya zo gutwara ibinyabiziga

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 6 Ukwakira Polisi y?u Rwanda yashyize ahagaragara urutonde n?ingengabihe y?uko ibizamini byo gukorera impushya zo gutwara ibinyabiziga bizakorwa. Mu Mujyi wa Kigali ibi bizamini bizakorerwa mu Karere ka Gasabo, Akarere ka Kicukiro n?Akarere ka Nyarugenge, ibizamini bizatangira tariki ya 11 Ukwakira kugeza tariki ya 22 Ukwakira 2021.

Ibizamini byo kubona uruhushya rwa burundu n?ibizamini byo kubona uruhushya rw?agateganyo byose bizakorerwa mu bihe bimwe muri turiya turere tw?Umujyi wa Kigali. Abiyandikishije bashaka kuzakora ibyo bizamini barasabwa kuzubahiriza amatariki bahawe yo kuzakoreraho ibizamini.

Umuvugizi wa Polisi y?u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yavuze ko bitewe n?umubare minini w?abiyandikishije kuzakora ibizamini, bagiye bashyirwa mu matsinda.

Yagize ati ?Abantu 23,059 nibo biyandikishirije mu Mujyi wa Kigali kugira ngo bazahakorere ibizamini, muri abo 16,463 ni abiyandikishije bashaka kuzakora ikizamini cyo kubona uruhushya rwa burundu ari nabo benshi.?

Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda yavuze ko abiyandikishije kuzakora ibizamini byo kubona impushya z'agateganyo bose bazajya bakorera muri sitade ya Kigali i Nyamirambo.

CP Kabera yasabye abatari ku rutonde rwasohotse ko bategereza urundi rutonde ruzatangazwa mu minsi iri imbere ikiciro cya mbere kirangije. Yavuze ko abagize amahirwe yo kwiyandikisha  mbere aribo bahereweho gukora ibizamini.

Umuvugizi wa Polisi y?u Rwanda yasabye abazajya gukora ibizamini kuzajya aho basabye gukorera mu rwego rwo kwirinda umubyigano kuko nta muntu uzakorera ikizamini ku munsi atahawe.

Yabibukije kuzubahiriza amabwiriza yo kurwanya ikwirakwira ry'icyorezo cya COVID-19 aho bagomba kuzaba bambaye neza agapfukamunwa, gukaraba mu ntoki n'amazi meza n'isabune ndetse no kwirinda kwegerana.

Urutonde rw'abiyandikishije gukorera impushya zo gutwara ibinyabiziga mu turere twa Gasabo, Kicukiro na Nyarugenge guhera tariki ya 11 Ukwakira 2021 kugeza 22 Ukwakira 2021 , mwarusanga hano:

URUTONDE RW' ABAZAKORERA URUHUSHYA RW'AGATEGANYO  BIYANDIKISHIJE MU KARERE KA GASABO   

URUTONDE RW' ABAZAKORERA URUHUSHYA RW'ABURUNDU MU KARERE KA GASABO        

URUTONDE RW 'ABAZAKORERA URUHUSHYA RW'AGATEGANYO  BIYANDIKISHIJE MU KARERE KA KICUKIRO   

URUTONDE RW 'ABAZAKORERA URUHUSHYA RW'ABURUNDU MU AKARERE KA KICUKIRO      

URUTONDE RW' ABAZAKORERA URUHUSHYA RW'AGATEGANYO  BIYANDIKISHIJE MU KARERE KA NYARUGENGE

URUTONDE RW' ABAZAKORERA URUHUSHYA RW'ABURUNDU MU AKARERE KA NYARUGENGE