Ibigo byigenga bitandukanye bicunga umutekano bikorera mu Rwanda usanga bigira gahunda ihoraho y?amahugurwa bihabwa na Polisi y'u Rwanda, abifasha kunoza inshingano no gukorana neza n?izindi nzego zishinzwe umutekano.
Ni muri urwo rwego kuri uyu wa Kane Tariki ya 05 Gicurasi, Polisi yatangije amahugurwa ku bakozi b?ibigo bitandukanye byigenga bicunga umutekano, aho bahabwa amahugurwa agamije kubongerera ubumenyi mu bijyanye no gucunga umutekano mu buryo bugezweho.
Biteganyijwe ko aya mahugurwa azahabwa abakozi bagize ibigo byigenga bicunga umutekano 16 ari nabyo bikorera mu Rwanda, akaba
yatangiriye mu kigo cyitwa Topsec Investments Limited, ahazahugurirwa abakozi 100 b?iki kigo; 50 bahuguwe ku munsi wa mbere, abandi 50 bakazahugurwa ku munsi ukurikiyeho.
Ni amahugurwa azafasha abakozi b?iki kigo kugira ubumenyi buzabafasha gukora akazi kabo neza kandi kinyamwuga. Amasomo bagiye guhabwa azabaha ubumenyi mu bijyanye no gusaka mu buryo bugezweho, Guha serivise nziza ababagana, kurwanya iterabwoba, Gukunda igihugu, no gukora kinyamwuga.
Atangiza aya mahugurwa, Umuyobozi w?ishami rishinzwe kureberera ibigo byigenga bicunga umutekano muri Polisi y?u Rwanda Assistant Commissioner of Police (ACP) Jean N?po Mbonyumuvunyi, yabibukije ko bakora akazi gakomeye ko gucunga umutekano, kandi gucunga umutekano bisaba guhora bahabwa amahugurwa abafasha gucunga umutekano mu buryo bugezweho.
Yagize ati: ?Aya mahugurwa ni ayo kubongerera ubumenyi bityo bikabafasha gukora kinyamwuga, akanabafasha kandi gutanga serivise nziza ku bantu babagana, bitewe n?uburyo igihugu kigenda gitera imbere usanga n?abakora ibyaha nabo biyongera kandi bagakoresha amayeri akomeye, niyo mpamvu rero mugomba guhabwa amahugurwa azajya abafasha guhangana n?ibyo byaha.?
Yakomeje abasaba gukunda umurimo kandi bakambara neza, bakanagira isuku haba kubyo bambaye ndetse no ku mubiri.
Ati: ?Bitewe n'aho mukorera mwakira abantu batandukanye barimo n?abanyamahanga, murasabwa gusa neza no kuba tayari mu kazi mukora kuko nibyo bizahesha isura nziza igihugu cyacu. Murasabwa kuba inyangamugayo mu kazi kanyu ka buri munsi, mwakira neza ababagana kandi mugacunga neza umutekano w?abantu ndetse n?ibintu by'aho mugomba kurinda.?
Yasoje abizeza ko Polisi y?u Rwanda izakomeza kubaha ubufasha bwose bushoboka cyane cyane ku bijyanye no kubaha amahugurwa azabafasha gukora akazi kabo neza.
Emmanuel Kabera, Umuyobozi wa Topsec yashimiye Polisi yabateguruye aya mahugurwa, ko amahugurwa nk?aya abafasha kugira abakozi bafite ubumenyi bubafasha gukora akazi ko gucunga umutekano kinyamwuga.
Yagize ati: ?Mu kazi dukora ka buri munsi ducunga umutekano mu bigo bitandukanye bya Leta ndetse n?ibyigenga; Amahoteli , Inzu z?ubucuruzi, Amabare na Resitora, Aya mahugurwa duhawe azadufasha gutanga serivise nziza ku bantu batugana kandi batekanye.?
"Aya mahugurwa kandi azafasha abakozi bacu gukora kinyamwuga cyane cyane gusaka abantu bagana inyubako dushinzwe kurinda."
Yasoje asaba ibindi bigo byigenga bicunga umutekano kujya bihanahana amakuru ko aribyo bizafasha ku kugera ku mutekano urambye, anabisaba kujya bikorana na Polisi haba mu gucunga umutekano, guhanahana amakuru mu rwego rwo gukumira ibyaha bitaraba no gufata abanyabyaha.


Kinyarwanda
English











