Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Polisi yatwitse ibiyobyabwenge n’ibindi bicuruzwa bitemewe mu Karere ka Nyamasheke na Nyagatare

Polisi y’u Rwanda ikorera mu turere twa Nyamasheke na Nyagatare ku bufatanye n’Urwego rw’ubushinjacyaha, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha(RIB) kuri uyu wa 16 Gashyantare yatwitse ibiyobyabwenge bitandukanye n’ibindi bicuruzwa bitemewe mu Rwanda byafatiwe  mu bikorwa bitandukanye bya Polisi y’u Rwanda.

Mu Karere ka  Nyamasheke hatwitswe ibiro 200 by’urumogi n’ibiro 180 by’amavuta ahindura uruhu azwi ku izina rya Mukorogoro, byose byafashwe mu gihe cy’umwaka umwe wa 2020.

Mu karere ka Nyagatare ibyatwitswe bigizwe na litiro 1,120 za kanyanga, amacupa 5,200 y’ikinyobwa kizwi nka soft gin, Amacupa 1, 034 arimo ikinyobwa cya Kambuca, Amapaki 1,910 y’ikinyobwa kizwi nka maisha bola, Amapaki 736  y’amasashe. Ibi byose  byafatiwe mu mirenge ya Mimuri, Gatunda, Rwempasha na Nyagatare, byafashwe mu gihe cy’ukwezi kumwe kwa Mutarama uyu mwaka wa 2021. Ni mu gihe ibyo mu Karere ka Nyamasheke byafashwe hagati yo mu mwaka wa 2018 na 2020, byose bikaba byarafatwaga bivuye mu gihugu cy 'abaturanyi cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Mu Karere ka Nyagatare Polisi yafatanije n'izindi nzego mu gutwika Kanyanga n'izindi nzoga zitemewe mu Rwanda.

Abantu 10 nibo bafatanwe ibicuruzwa bitemewe mu Karere ka Nyagatare ni mu gihe name none muri aka Karere abantu bagera kuri 18 bafatanwe kanyanga. Mu  Karere ka Nyamasheke byafatiwemo abantu 4.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’ibirasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana yavuze  ko Akarere ka Nyagatare hakunze gufatirwa ikiyobyabwenge cya Kanyanga giturutse mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda ndetse n’ibindi bicuruzwa bitemewe byatwitswe kuri uyu wa kabiri tariki ya 16 Gashyantare.

Yagize ati”  Ibi bintu byose byafashwe birimo kwinjizwa mu Rwanda bivuye mu gihugu cya Uganda. Byafatiwe mu bikorwa bya Polisi y’u Rwanda mu bihe bitandukanye kandi  bifatwa ku bufatanye n’abaturage binyuze mu guhanahana amakuru.”

CIP Twizeyimana yongeye kwibutsa abantu ko Kanyanga ibarwa nk’ikiyobyabwenge cyoroheje ndetse na bimwe mu bicuruzwa bitandukanye byafashwe bitewe n’uko inzego z’ubuzima zagaragaje ko bitujuje ubuzirange bikaba byagira ingaruka ku buzima bw’ababikoresha.

CIP Twizeyimana yasabye abaturage kuba maso bagakomeza gutanga  amakuru bakagaragaza abantu bacuruza ibintu nk’ibyo ndetse n’ababyinjiza mu gihugu.

Ati” Abakora ibikorwa byo kwinjiza biriya bintu  bitemewe baba bazwi n’abaturage niyo mpamvu bagomba gufata iya mbere mu gufatanya na Polisi bayigaragariza aho bituruka n’ababizana n’inzira binyuzwamo. Ni mu rwego rwo kurengera ubuzima bwabo n’umutekano kuko ziriya nzoga n’ibindi biyobyabwenge biteza umutekano mucye mu baturage ndetse n’ariya mavuta inzego z’ubuzima zagaragaje ko agira ingaruka ku ruhu rw’uyisize.”

Litiro 1,120 za Kanyanga n'ibindi binyobwa bitemewe nibyo byatwikiwe mu Karere ka Nyagatare.

Yibukije abishora mu bikorwa byo gucuruza ibiyobyabwenge n’ibindi bicuruzwa bitemewe  kubireka  kuko bitera igihombo ubifatiwemo mu buryo bw’amafaranga harimo no gufungwa igihe babihamijwe n’inkiko. Yavuze ko Polisi y’u Rwanda itazahwema kurwanya ibiyobyabwenge ndetse n’ibindi bicuruzwa byinjizwa mu Rwanda bitemewe.

Intara y’Iburasirazuba ndetse n’Intara y’Iburengerazuba nizo zikunze kugaragaramo inzira z’abinjiza ibiyobyabwenge mu Rwanda. Kenshi mu bikorwa bya Polisi hakunze gufatwa ibyo biyobyabwenge n’ababyinjiza.

INKURU BIJYANYE