Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Polisi yigishije abanyeshuri bo kuri St. Adelaide gukumira no kurwanya inkongi

Polisi y'u Rwanda, Ishami rishinzwe kurwanya inkongi n?ubutabazi (Fire and Rescue Brigade), kuri uyu wa Kane tariki ya 3 Ugushyingo, ryigishije abanyeshuri b?ikigo cya St. Adelaide School giherereye mu Murenge wa Niboye, mu Karere ka Kicukiro ku bijyanye no gukumira no kurwanya inkongi.

Ni amahugurwa y?umunsi umwe yahawe abanyeshuri 58 barimo abiga mu ishuri ry?incuke n?abo mu mwaka wa Mbere w?amashuri abanza bari baherekejwe n?abarimu babo, ubwo bari basuye icyicaro gikuru cya Polisi y?u Rwanda ku Kacyiru.

Ni nyuma y?uko Polisi y'u Rwanda yafashe icyemezo cyo guhugura abantu b'ingeri zitandukanye, hagamijwe ko buri muturarwanda agira ubumenyi bw'ibanze bwo kwirinda inkongi cyangwa akaba yabasha guhangana nayo mu gihe ibaye, yifashishije  ibikoresho byagenewe kuzimya inkongi.

Abana nabo ntibasigajwe inyuma muri iyi gahunda aho nabo bahabwa ubumenyi ku nkongi z?umuriro, ibizigize, amoko yazo, akaga gaterwa nazo nko gutwika imitungo, guteza ubumuga ndetse n?impfu. 

Batozwa kuzikumira birinda gukinisha ibikoresho birimo insinga z?amashanyarazi, gazi n?indi myitwarire ishobora kuba yateza inkongi nk?uko byagiye bigaragara ku nkongi zimwe na zimwe zagiye zigaragara hirya no hino, bakanerekwa ibizimyamuriro bitandukanye byifashishwa mu kuzimya buri bwoko bw?inkongi.

Assistant Commissioner of Police (ACP) Paul Gatambira, umuyobozi w?Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya inkongi, yavuze ko kwigisha abana bakiri bato ku nkongi, bitanga icyizere cyo kugeza kure ubumenyi no kugabanya umubare w?inkongi z?umuriro ziba.

Yagize ati:? Abana bakiri bato ni bamwe mu bagenerwabikorwa b?ingenzi mu bijyanye no gukumira inkongi n?ingaruka zazo bitewe n?uko inkongi nyinshi zikunze guturuka ku mikoreshereze y?ibikoresho by?amashanyarazi na gazi zifashishwa mu guteka, bityo iyo nta bumenyi bazifiteho bakunze guteza inkongi bitewe no gukinisha ibyo bikoresho. Iyo bahawe ubu bumenyi rero badufasha mu kubugeza hirya no hino mu miryango aho bataha kandi bagakura bazi uko bakwitwara mu rwego rwo gukumira no kurwanya inkongi.?

Angela Gyameah Mensah, umuyobozi w?ikigo cya St. Adelaide School, yavuze ko uru rugendoshuri bagiriye ku Cyicaro gikuru cya Polisi rwari rugamije guha abanyeshuri ubumenyi ku gukumira no kurwanya inkongi z?umuriro kandi ko bungutse byishi batari bazi avuga ko yizeye ko bazabusangiza ababyeyi babo ndetse  na bagenzi babo.

Ati:?Tuhigiye byinshi bijyanye no kurwanya no gukumira inkongi. Abanyeshuri babyishimiye, beretswe ibikoresho bitandukanye byifashishwa mu kuzimya inkongi, berekwa uko bazimya inkongi ndetse nabo babasha gukora imyitozo. Nta nkongi iraba ku kigo bigaho ariko biratanga icyizere ko igihe cyose yaramuka ibaye abanyeshuri nabo bashobora kugira icyo bakora mu kuyigabanyiriza ubukana.?

Yashimiye Polisi y?u Rwanda ku bw?amahugurwa bahawe asaba n?ibindi bigo by?amashuri guharanira ko abanyeshuri bahabwa ubu bumenyi kuko ari ingenzi.

ACP Gatambira yagiriye inama abanyeshuri ko mu gihe habaye inkongi y?umuriro bagomba guhita bamenyesha abarezi cyangwa ababyeyi babo bakihutira gutabaza bahamagara imirongo ya telefone ya Polisi y?u Rwanda; 111 cyangwa 112 (imirongo itishyurwa) no kuri 0788311120 cyangwa 0788311224 bagahabwa ubutabazi.

Mu gusoza aya mahugurwa, Senior Superintendent of Police (SSP) R?ne Irere, Umuvugizi w?Ishami rya Polisi y?u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda, yasabye abanyeshuri igihe bagiye cyangwa bava ku ishuri, kujya begendera ibumoso bw?umuhanda aho babona neza ibinyabiziga bibaturuka imbere.

Yabibukije kujya bambuka umuhanda babanje kureba iburyo n?ibumoso niba nta kinyabiziga gihari, bakabona kwambuka umuhanda kandi bakambukira ahari imirongo y?umukara n?umweru izwi ku izina rya Zebra Crossing mu rwego rwo kwirida impanuka.