Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Polisi yongeye gukangurira abaturarwanda kwirebera amande ari ku binyabiziga byabo

Mu bihe bitandukanye hagiye humvikana bamwe mu bantu binubira ko bahagarikwa n?abapolisi bashinzwe umutekano wo mu muhanda bakabereka ko ibinyabiziga byabo hari amadeni bagomba kwishyura batishyuye. Bamwe batanga impamvu zitandukanye, hari abavuga ko batabonye ubutumwa bubamenyesha amande bagomba kwishyura n?igihe ntarengwa yo kuyishyura. Ni mu gihe nyamara Polisi y?u Rwanda iba yaratanze uburyo bwo kwirebera ko ikinyabiziga cyawe nta mande kitarishyura ndetse bikanabafasha kwirinda amande y?ubukererwe.

Polisi y?u Rwanda yongeye kugaragariza abaturarwanda, abanyarwanda ndetse n?abanyamahanga uburyo bashobora kwifashisha bo ubwabo bareba ko nta madeni batarishyurira ibinyabiziga byabo.

Umuvugizi wa Polisi y?u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yavuze ko hari uburyo bubiri umuntu ashobora kwifashisha akareba ko ikinyabiziga cye nta madeni kirimo.

Yagize ati ?Uburyo bwa mbere ni ku muntu ufite murandasi (Internet) aho ushobora kunyura ku rubuga rwa Polisi y?u Rwanda www.police.gov.rw ukabona ahanditse ijambo ?serivisi? ukahakanda. Iyo umaze kuhakanda ubona ahanditse ngo ?Kureba amande y?ikinyabiziga? naho urahakanda ukabona aho bagusaba gushyira puraki (yo mu Rwanda) na TIN ugahita ubona ahanditse ngo check fines, naho urahakanda ugahita ubona amande utarishyura.?

CP Kabera avuga ko ubu buryo buvuzwe haruguru bukoreshwa ku modoka zifite puraki z?inyarwanda gusa. Naho ku modoka zifite puraki z?inyamahanga, nazo utangirira mu nzira nk?iyavuzwe haruguru ariko zo ujya ahanditse ijambo foreign and other vehicles hanyuma ugakurikiza amabwiriza.

Yagize ati ? Byose bijya gusa kuko iyo ufite imodoka ifite puraki y?inyamahanga nabwo ujya ku rubuga rwa Polisi www.police.gov.rw ukajya ahandi ?serivisi? ugahita ubona ahanditse? Kureba amande y?ikinyabiziga. Ariko noneho iyo ari puraki y?inyamahanga kuko zo zitagira TIN uhita ubona hasi ahanditse amagambo yo mu ibara ry?ubururu avuga ngo foreign and other vehicles. Iyo uhakanze uhita ubona aho ugomba gushyira puraki y?icyo kinyabiziga ugakanda ahanditse  ngo check fines, ugahita ubona amande utarishyura.?

Umuvugizi wa Polisi y?u Rwanda yakomeje avuga ko hari n?ubwo ushobora kwifashisha telefoni bitagombeye murandasi.

Ati? Ujya muri telefoni yawe bisanzwe ukandika *127# ugahita ubona ahanditse ijambo ?Amande y?ikinyabiziga? iyo umaze kuhakanda ubona ahanditse ngo uruhushya, aho urahihorera ahubwo ukajya ahakabiri handitse  ngo Amande y?ibinyabiziga.Aho haba hari umubare kabiri niwo uhita wandika noneho ukohereza cyangwa ugakanda ahanditse ijambo send, Iyo umaze kuhakanda  nibwo ubona aho bakubwira ngo ?Andika puraki kureba amande? ugahita uyabona.?

Umuvugizi wa Polisi y?u Rwanda yakanguriye abatunze ibinyabiziga kujya bagenzura kenshi ibinyabiziga byabo bifashishije ubu buryo buvuzwe haruguru mu rwego rwo kwirinda kugendana ibinyabiziga byabo bifite amande ndetse no kwirinda ko abapolisi baza kubibakorera bakamwereka ko afite amadeni atarishyura bikaba wenda byamuteza ibibazo atari yiteguye.