Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Polisi y'u Rwanda yashyize umukono ku masezerano y'ubufatanye na kaminuza

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 24 Nzeri Polisi y'u Rwanda na kaminuza ya African Leadership University (ALU) ifite ishami hano mu Rwanda basinyanye amasezerano y'ubufatanye mu bijyanye no guhugurana, uburezi n'ubushakashatsi.

Amasezerano yashyizweho umukono  n'umuyobozi mukuru wa Polisi y'u Rwanda, IGP Dan Munyuza na Dr Thwala Nhlanhla umuyobozi wa kaminuza ya African Leadership University. Ni amasezerano yabereye ku cyicaro gikuru cya Polisi y'u Rwanda ku Kacyiru.

Aya masezerano azibanda  ku iterambere rya gahunda z'amahugurwa, kubaka ubushobozi mu bapolisi bahugura abandi, guhanahana abarimu n'abahugura.

Azanibanda ku bijyanye no gutegura amahugurwa n'inama zikomeye hanatangwa ibiganiro, guhanahana amakuru n'ibikoresho bigezweho ndetse n'ubushakashatsi, hazajya hanakorwa  kandi ubushakashatsi buhuriweho.

Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, CP John Bosco Kabera yavuze ko aya masezerano na kaminuza ya ALU agiye kugira ibyo yongera kuri porogaramu z'amasomo yahabwaga abapolisi.

Yagize ati "Ubu ni ubufatanye mu bijyanye no kwiga imiyoborere, gufatanya mu bushakashatsi, guteza imbere gahunda z'amahugurwa ajyanye n'imiyoborere n'imicungire y'abakozi, guhanahana ibikoresho bizafasha Polisi y'u Rwanda n'amashuri yayo, ariko nanone bizongera ubunararibonye mu bijyanye n'amahugurwa, inama zikomeye byose bifite akamaro muri gahunda z'uburezi muri Polisi y'u Rwanda."

Polisi y'u Rwanda isanganywe ishuri rikuru riba mu Karere ka Musanze (NPC), Ishuri ry'amahugurwa riba mu Murenge wa Gishari Akarere ka Rwamagana (PTS-Gishari) aya mashuri yose atangirwamo ubumenyi mu bijyanye n'umwuga w'igipolisi n'andi mahugurwa.

Muri NPC harangiriza abanyeshuri mu kiciro cya kabiri cya kaminuza mu bijyanye ikoranabuhanga mu bya mudasobwa n'amakuru y'umutekano, ibimenyetso bishingiye ku buhanga, amasomo ajyanye n'umwuga wa gipolisi ndetse n'amategeko.

Mu cyiciro cya Gatatu cya kaminuza hatangirwa impamyabumenyi mu bijyanye n'amahoro no gukemura amakimbirane.

Ku rundi ruhande muri PTS-Gishari hahugurirwa abapolisi bitegura kuba ba ofisiye bato ndetse n'abitegura kuba abapolisi bato, abitegura kujya mu butumwa bw 'umuryango w'abibumbye kubungabunga amahoro, hari kandi ishuri ry'ubumenyingiro (IPRC), hanabera andi mahugurwa atandukanye  cyane cyane ahabwa abapolisi.