Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Rubavu: 5 bakwirakwizaga urumogi bafatanwe udupfunyika turenga 1,900

Mu bikorwa bitandukanye bya Polisi bigamije kurwanya ibiyobyabwenge kuri uyu wa Kane tariki ya 9 Ukuboza ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge(ANU) ryafashe abantu 5 bakwirakwizaga urumogi mu baturage, Bafatanwe udupfunyika twarwo 1,911.

Uwitwa Musheberejiki Jean Baptiste w?imyaka 47 yafatanwe udupfunyika 521 afatirwa mu rugo iwe mu Murenge wa Cyanzarwe, Akagari ka Rwanzekuma, Umudugudu wa Kibirizi. Uwitwa Jesus Techin Kirura w?imyaka  22, umuturage wo mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo n?Umurundi witwa  Gihana Serge w?imyaka 37 bafatanwe udupfunyika 49 tw?urumogi. Bafatiwe mu mudugudu wa Amataba, Akagari ka Bugoyi, Umurenge wa Gisenyi, ni mugihe Murekatete w?imyaka 30 n?undi munyecongo witwa Shukuru w?imyaka 33 bafashwe bagiye gukwirakwiza udupfunyika 1,350 . Bafatiwe mu Murenge wa Gisenyi, Akagari ka Umuganda, Umudugudu wa Majengu.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y?Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko bariya bantu bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n?abayobozi mu nzego z?ibanze.

Yagize ati? Abayobozi bo mu tugari twavuze haruguru nibo bagiye batanga amakuru dukora ibikorwa byo kubafata. Bariya bantu bagiye bafatwa mu masaha atandukanye bagafatwa barimo gucuruza urumogi ku bakiriya babo.?



CIP Karekezi yakomeje avuga ko bariya bantu bose urumogi barukuraga mu gihugu cy?abaturanyi cya Congo bakanyura mu nzira za rwihishwa. Yashimiye abaturage n?abayobozi mu nzego z?ibanze ku ruhare rwabo mu kwicungira umutekano. Yanaburiye abakijandika mu bikorwa byo gucuruza ibiyobyabwenge abibutsa ko Polisi itazigera ihagarika ibikorwa byo kurwanya abakora ibyaha.  

Abafashwe bose bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha(RIB) kugira ngo hatangire iperereza.

Iteka rya minisitiri n? 001/moh/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw?ibiyobyabwenge n?ibyiciro byabyo rishyira ikiyobyabwenge cy?urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.

Itegeko n?68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n?ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw?imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n?amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n?urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n?ihazabu y?amafaranga y?u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.