Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

RUBAVU: Abatunze ibinyabiziga bitabiriye serivisi yo gusuzumisha ubuziranenge ari benshi

Ku munsi wa mbere wa Serivisi yo gusuzuma ubuziranenge bw'ibinyabiziga hifashishwa imashini yimurwa, yegerejwe abo mu Karere ka Rubavu kuri uyu wa Mbere tariki ya 21 Ugushyingo, hitabiriye ibinyabiziga 78 byabashije gukorerwa isuzuma mu buryo bwuzuye.

Nk?uko byatangajwe n'Ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n?abaturage mu Ntara y?Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Mucyo Rukundo, imashini yagaragaje ko imodoka 38 zujuje ubuziranenge mu gihe izindi 40 zatsinzwe igenzura rya mbere ba nyirazo basabwa gukosora amakosa ya mekanike yazigaragayeho.

CIP Rukundo yagize ati: "Ubwitabire ku munsi wa mbere bwari mu rugero. Ubusanzwe imashini ifite ubushobozi bwo gusuzuma imodoka zigera ku 120 ku munsi.?

Yakomeje agira ati:? Iyi mashini yimurwa izakorera mu Karere ka Rubavu kugeza ku wa Gatandatu tariki ya 26 Ugushyingo. Ni amahirwe kuri ba nyir'imodoka muri aka Karere no mu tundi turere duturanye nako, kugira ngo babashe gukoresha isuzuma mu buryo buboroheye, bamenye uko zihagaze kandi bakosore amakosa yose azigaragaraho mu rwego rwo gukumira impanuka zitwara ubuzima ziturutse ku kuba ibinyabiziga bitujuje ubuziranenge.?

Iyi serivisi yo gusuzuma ubuziranenge bw?ibinyabiziga itangira kuva saa moya za mu gitondo kugeza saa Mbiri z?ijoro.

Ifasha ibindi bigo bisuzuma imiterere y?ibinyabiziga mu rwego rwo korohereza ba nyir'ibinyabiziga batuye kure y?Umujyi wa Kigali n?ahandi hari ibyo bigo ariho mu turere twa Musanze, Rwamagana na Huye, kubagabanyiriza urugendo bakoraga mu gushaka iyi serivisi.

Gusuzuma imiterere y'ibinyabiziga biteganywa n'iteka rya Perezida no. 85/01 ryo ku wa 02/09/2002 rishyiraho amabwiriza rusange agenga imihanda n?uburyo bwo kuyigendamo. Imodoka ifatiwe mu muhanda idafite icyemezo cy?ubuziranenge nyirayo acibwa amande angana n?amafaranga y?u Rwanda ibihumbi 25.

Ibinyabiziga bigenewe gutwara abagenzi muri rusange, ibigenewe gutwara ibintu birengeje toni 3,5 n?ibinyabiziga bigenewe ibigo byigisha gutwara, bisuzumwa buri mezi atandatu mu gihe ku bindi binyabiziga bisigaye isuzuma rikorwa mu gihe cy?umwaka.

Mu bisuzumwa n?ibigo bishinzwe igenzura ry?imiterere y?ibinyabiziga harimo; uburemere kuri buri mutambiko, gusuzuma feri, gusuzuma icyerekezo cy' ibitara bimurika cyane, ibyotsi bivuburwa n'imodoka, moteri, uburinganire bw'amapine, Ijeki kabuhariwe (ikoreshwa kuri fosse),  niba imodoka itayumbayumba, Kompureseri y'umwuka n'igipimo cyo guhaga imipira n?ibindi.