Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

RUBAVU: Babiri bafatanywe udupfunyika tw?urumogi 6000 bagiye kurugurisha abakiriya babo

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 19 Nyakanga, Polisi y?u Rwanda mu Karere ka Rubavu,  ishami rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (ANU), ryafashe Niyirora Emmmanuel na Ntagungira Eric, bafite udupfunyika 6000 tw?urumogi.

Bafashwe batwaye urumogi kuri moto ifite Purake; RC 476A, nayo yahise ifatwa, bafatirwa mu Murenge wa Rugerero, Akagali ka Gisa, Umudugudu wa Shwemu. Ni nyuma y?iminsi itatu gusa muri aka Karere ka Rubavu, mu Murenge wa Rugerero hafatiwe undi mucuruzi w?urumogi wari ufite udupfunyika turenga 1000 tw?urumogi.

Wasoma inkuru igendanye n?iyi:  RUBAVU: Umuturage yafatanywe udupfunyika 1036 tw'urumogi agiye kurugurisha mu baturage

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y?Iburasirazuba, Superintendent of Police (SP) Bonaventure Twizere Karekezi, yavuze ko aba bombi bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n?abaturage batuye mu gace bafatiwemo.

Yagize ati: ?Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (ANU), ryahawe amakuru n?abaturage batuye mu Kagali ka Kageshi mu Murenge wa Busasamana, ko hari abantu batwaye moto kandi bapakiye urumogi bakuye mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.

Abapolisi bahise batangira ibikorwa byo kubafata nibwo aba bombi bafatiwe mu muhanda wa Byahi-Rugerero bafite imifuka ine irimo udupfunyika ibihumbi 6 tw?urumogi, bahise bafungwa na moto irafatwa.?

Abafashwe bemeye ko uru rumogi ari urwabo kandi ko barukura mu gihugu cy?abaturanyi cya Kongo, bakaba bari baruzaniye abakiriya babo batuye mu Karere ka Nyanza.

SP Karekezi, yihanangirije abijandika mu biyobyabwenge, asaba abaturiye umupaka kwirinda kwishora mu bikorwa bya magendu ndetse no kwinjiza ibicuruza bitemewe mu Rwanda, abibutsa ko Polisi ifatanyije n?izindi nzego z?umutekano ndetse n?abaturage yakajije ingamba zo gufata abantu bose bakora ibyaha.

Yasoje ashimira abaturage batanze amakuru uru rumogi rugafatwa, anabasaba gukomeza gutanga amakuru kugira ngo n?abandi bakijandika mu biyobyabwenge nabo bafatwe bahanwe.

Abafashwe n?ibyo bafatanywe bashyikirijwe urwego rw?igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri sitasiyo ya Gisenyi ngo hakurikizwe amategeko.

Itegeko n?68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n?ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu Gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw?imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n?amategeko, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n?urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n?ihazabu y?amafaranga y?u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.