Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Rubavu: Hafatiwe amabaro 16 y?imyenda ya caguwe n?inkweto byinjijwe mu gihugu mu buryo bwa magendu

Mu masaha ya saa munani z?ijoro zo kuri uyu wa mbere tariki ya 24 Gicurasi Polisi y?u Rwanda ikorera mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Mudende ku bufatanye n?izindi nzego bafashe amabaro 16 y?imyenda ya caguwa n?amabaro 4 y?inkweto za caguwa byose byinjijwe mu gihugu mu buryo bwa magendu biturutse mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo. Mu bari bikoreye iyi magendu hafashwemo uwitwa Dufitumukiza Gaspard w?imyaka 22 na Twagirayezu w?imyaka 21.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y?Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko izi magendu zafatiwe mu Mudugudu wa Rukeri, Akagari ka Bihungwe mu Murenge wa Mudende mu Karere ka Rubavu biturutse ku makuru Polisi yari yahawe n?abaturage.

Yagize ati ?Polisi yari yahawe amakuru ko mu nzira inyura muri ako gace kavuzwe haruguru ko hanyura abantu bikoreye ibicuruzwa bya magendu babivanye mu gihugu cya Congo niko kujyayo mu masaha ya saa munani z?igicuku. Haje abantu barenga  20  bikanze abapolisi  bakubita hasi ibyo bari bikoreye bariruka  hafatwamo Dufitumukiza na Twagirayezu,abapolisi barebye ibyo bari bikoreye  basanga ni  amabaro 16 y?imyenda n?andi 4 y?inkweto bya caguwa.?

CIP Karekezi yavuze ko  abacitse Polisi  basanze umuturage witwa Mberabagabo Hungu aho yari arinze umurima w?ibirayi uherereye muri uwo Mudugudu wa Rukeri baramukubita baranamutema n?umupanga mu mutwe cyakora Polisi ihita imugeraho imujyana mu bitaro bya Gisenyi yitabwaho.

CIP Karekezi akomeza avuga ko kuwa mbere mu Murenge wa Bugeshi mu gasanteri ka Kabumba isoko riba ryaremye abenshi bazana izo magendu bakajya kuzicuruzayo izindi bakazambukana mu Karere ka Nyabihu.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y?Iburengerazuba yibukije abakora ubucuruzi bwa magendu ko nta gahenge na gato bazigera bahabwa na Polisi ku bufatanye n?izinde nzego ndetse n?abaturage, icyuruta aruko babireka bagakora indi mirimo yemewe n?amategeko.

Abafashwe uko ari babiri bajyanywe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Busasamana ngo bakurikiranwe n?Urwego rw?Igihugu rw?ubugenzacyaha (RIB) ruhakorera  mugihe iperereza rikomeje ngo abacitse nabo  bafatwe. Ibyafashwe nabyo byashyikirijwe Ikigo  gishinzwe imisoro n?amahoro (RRA) ishami rya Rubavu.

Itegeko ry?umuryango w?ibihugu byo mu Karere k?Iburasirazuba rinakoreshwa mu Rwanda ingingo yaryo ya 199 rivuga ko ibicuruzwa bya magendu byafashwe bitezwa cyamunara. 

Imodoka yakoreshejwe muri ubwo bucuruzi bwa magendu nayo itezwa cyamunara ndetse umushoferi wayo agacibwa amande angana n?ibihumbi bitanu by?amadorali y?Amerika (US$5000).

Itegeko n?68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n?ibihano muri rusange, ingingo ya 121 ivuga ko Umuntu wese, abishaka, ukomeretsa undi, umukubita cyangwa umusagarira ku buryo bwa kiboko bubabaje aba akoze icyaha. 

 Iyo abihamijwe n?urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y?imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n?ihazabu y?amafaranga y?u Rwanda atari munsi y?ibihumbi magana atanu (500.000 FRW) ariko atarenze miliyoni imwe (1.000.000 FRW). Iyo icyaha cyakorewe umwana, umubyeyi, uwo bashyingiranywe cyangwa umuntu udashoboye kwitabara kubera imiterere ye ku mubiri cyangwa mu bwenge, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka umunani (8) n?ihazabu y?amafaranga y?u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenga miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW).