Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

RUBAVU: Imodoka zirenga 100 zakorewe isuzuma ry'ubuziranenge umunsi umwe

Kuri uyu wa Kabiri tariki 22 Ugushyingo, umunsi wa kabiri imashini isuzuma ubuziranenge bw'ibinyabiziga yimurwa itangiye gukorera mu Karere ka Rubavu, iyi serivisi yitabiriwe cyane ugereranyije no ku munsi wa mbere aho imodoka zakorewe isuzuma zavuye kuri 78 zigera ku 117.

Iyi servisi irimo gukorera mu Karere ka Rubavu kuva kuwa Mbere kuzageza ku wa Gatandatu tariki 26 Ugushyingo 2022, mu rwego rwo gufasha ba nyir'ibinyabiziga bo muri aka Karere n'abagaturiye kuyibona mu buryo buboroheye.

Mbere y'uko iyi mashini isuzuma ubuziranenge bw'ibinyabiziga yimurirwa i Rubavu yabanje gukorera mu Karere ka Rusizi aho yabashije gusuzuma ibinyabiziga bigera kuri 500 mu gihe cy'icyumweru.

Chief Inspector of Police (CIP) Mucyo Rukundo, ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n'abaturage mu Ntara y'Iburengerazuba, yavuze ko abitabira iyi serivisi barushaho kwiyongera uko bucyeye.

Yagize ati:" Ku munsi wa kabiri twakiriye imodoka 117 aho 51 muri zo zari zujuje ubuziranenge naho 66 zitsindwa igenzura rya mbere ba nyirazo basabwa kujya gukosora amakosa ya mekanike hanyuma bakazazigarura zigakorerwa irindi suzuma."



Mu bisuzumwa ku binyabiziga harimo; uburemere kuri buri mutambiko, feri, icyerekezo cy' ibitara bimurika cyane, ibyotsi bivuburwa n'imodoka, moteri, uburinganire bw'amapine, Ijeki kabuhariwe (ikoreshwa kuri fosse),  niba imodoka itayumbayumba, Kompureseri y'umwuka n'igipimo cyo guhaga imipira n?ibindi.

Abatunze ibinyabiziga bo mu Karere ka Rubavu no mu turere bihana imbibi barasabwa gukomeza kwitabira iyi serivisi yabegerejwe mu gihe kingana n'icyumweru hagamijwe kubagabanyiriza ingendo bakoraga bajya kuyishaka.

Gusuzuma ubuziranenge bw'ibinyabiziga bitangira ku isaha ya saa moya za mu gitondo kugeza saa mbiri z'ijoro.