Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

RUBAVU: Polisi ikomeje gukangurira abaturage kwirinda inzoga z?inkorano

Abaturage bo mu karere ka Rubavu barashishikarizwa guca ukubiri n?inzoga z?inkorano zitujuje ubuziranenge haba kuzikora, kuzigurisha ndetse no kuzinywa bitewe n?ingaruka zitandukanye zigira ku buzima zikaba n?intandaro y?ibyaha birimo ubujura, urugomo n?amakimbirane mu miryango.

Ubu butumwa babuhawe kuri uyu wa Kane tariki ya 22 Nzeri, mu gikorwa cyo kwangiza litiro 2,300 z?inzoga z?inkorano zitujuje ubuziranenge zafatiwe muri ako karere ku bufatanye bwa Polisi y?u Rwanda n?ubuyobozi bw?inzego z?ibanze.

Litiro 2000 z?inzoga zizwi ku izina ry?umwimerere zafatiwe mu rugo rwa Fidele Hitiyaremye, mu mudugudu wa Rurembo, akagari ka Byahi, mu murenge wa Rubavu mu gihe litiro 300 zafatiwe kwa Febron Ndayambaje mu mudugudu wa Gihira, akagari ka Butaka mu murenge wa Bugeshi.

Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Rubavu, Superintendent of Police (SP) Bosco Karega, yavuze ko izi nzoga zangiza ubuzima bw?abaturage  zikanaba kimwe mu bikurura ibyaha birimo ubujura n?urugomo.

Yagize ati:? Kimwe n?ibindi biyobyabwenge, inzoga z?inkorano zangiza ubuzima kandi zigakurura ubukene mu muryango. Iyo abaturage bishora mu biyobyabwenge n?inzoga z?inkorano, ubuzima bwabo burahazaharira, ntibabone imbaraga zo kwiteza imbere, bityo zikaba intandaro y?ubujura, urugomo n?amakimbirane mu miryango bikadindiza iterambere ry?imiryango n?iry?igihugu muri rusange.?

SP Karega yasabye abaturage guca ukubiri n?inzoga z?inkorano zitujuje ubuziranenge bakubahiriza inama bagirwa bityo bakiteza imbere aho bazibonye bagatanga amakuru kugira ngo zibashe kurandurwa.

Harerimana Emmnanuel Blaise, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w?Umurenge wa Rubavu, yashimiye abaturage bagira uruhare mu gufatanya na Polisi n?izindi nzego  kugira ngo izi nzoga zibashe gufatwa, asaba ko ubu bufatanye bwakomeza kandi ko izi nzoga zidakwiye kurebererwa kuko uretse kuba ziteza igihombo, zangiza n?ubuzima bw?abaturage  kandi aribo mizero y?igihugu.

Ibinyobwa byose bicuruzwa bidafite icyemezo cy?ubuziranenge mu Rwanda bifatwa nk?ibiyobyabwenge byoroheje nk?uko biteganywa n? iteka rya Minisiteri y?ubuzima No.001/MoH/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde n?ibyiciro by?ibiyobyabwenge.

Ingingo ya  263 mu itegeko riteganya ibyaha n?ibihano muri rusange, ivuga ko; umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge aba akoze icyaha.

 Iyo abihamijwe n?urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y?imyaka 7 ariko kitarenze imyaka 10 n?ihazabu y?amafaranga y?u Rwanda atari munsi ya miliyoni 5 ariko atageze kuri miliyoni 10 ku byerekeye ibiyobyabwenge byoroheje.