Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

RUBAVU: Polisi yafashe magendu ibiro birenga 830 by?imyenda ya caguwa

Polisi y?u Rwanda ifatanyije n?abaturage yakajije ingamba zo gufata abantu binjiza magendu bayikuye mu bihugu duturanye bakayinjiza mu gihugu, ku wa Kane tariki ya 28 yafashe ibiro 832 by?imyenda ya caguwa yinjiye mu gihugu mu buryo bwa magendu ivuye mu gihugu cy?abaturanyi cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ifatirwa mu Mudugudu wa Karuvugiro, Akagali ka Burushya, Umurenge wa Nyamyumba mu Karere ka Rubavu.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y?Iburengerazuba Superintendent of Police (SP) Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko imyenda yafashwe yari ipakiye mu mifuka 19 ifatanwa uwitwa Uzabumwami Isidore afatwa n?ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya magendu n?ibindi byaha (ASOC).

Yongeyeho ko iyi magendu y?imyenda ya caguwa  yinjiye mu gihugu ivuye muri Congo bayinyujije mu kiyaga cya Kivu.

Abapolisi bo mu ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya magendu n?ibindi byaha (ASOC) bari bafite amakuru ko Uzabumwami n?umuhungu we Nizeyimana ari baruharwa mu kwinjiza magendu y?imyenda ya caguwa, kandi ko anavugana n?abazanye caguwa ba kayigeza ku nkombe z?ikiyaga cya Kivu nawe akayifata akayishyira abacuruzi mu isoko rya Mahoko.

Ati: ?Abapolisi bagiye murugo rwa Uzabumwami basatse iwe bahasanga imifuka ine y?imyenda, bagiye murugo rw?umuhungu we Nizeyiamana bahasanga imifuka 15.?Gusa Nizeyiamana akimara kumenya ko ashakishwa yahise atoroka ariko nawe akaba arimo gushakishwa ngo afatwe.

SP Karekezi yashimye uruhare rw?abaturage batanga amakuru ngo abakora magendu bafatwe bahanwe, anabasaba gukomeza gutanga amakuru kugira ngo n?abatarafatwa nabo bafatwe.

Yasoje yihanangiriza abaturage baturiye imipaka y?ibihugu duturanye kureka kwijandika mu bikorwa byo kwinjiza magendu n?ibindi bicuruzwa bitemewe mu gihugu, yanabibukije ko magendu ari mbi kuko imunga ubukungu bw?igihugu kandi ko ufatiwe muri ibi bikorwa ahanwa n?amategeko ibihano bikomeye birimo no gufungwa.

Itegeko ry?umuryango w?ibihugu byo mu Karere k?Iburasirazuba rinakoreshwa mu Rwanda mu ngingo yaryo ya 199 rivuga ko ibicuruzwa bya magendu byafashwe bitezwa cyamunara ndetse n'imodoka yakoreshejwe muri ubwo bucuruzi bwa magendu nayo itezwa cyamunara naho umushoferi wayo agacibwa amande angana n?ibihumbi bitanu by?amadorali y?Amerika (US$5000).