Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Rubavu: Polisi yazimije inkongi y’umuriro yari ifashe ishuri ryisumbuye

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki ya 25 Gashyantare ahagana saa munani  nibwo abapolisi bo mu  ishami   rishinzwe  ubutabazi no kurwanya inkongi  bagiye kuzimya inkongi y’umuriro yarimo kubera mu macumbi y’abanyeshuri bo mu ishuri ryisumbuye rya  Gisenyi Adventist Secondary  School(GASS) riherereye  mu Karere ka Rubavu mu  Murenge wa Gisenyi.

Umuyobozi w’ishami rya Polisi y’u Rwanda  rishinzwe ubutabazi no kurwanya inkongi, Assistant Commissioner of Police (ACP) Jean Baptiste Seminega yavuze ko muri iryo joro  Polisi yatabaye igerageza kuzimya inkongi  ntihagira umunyeshuri  ugira icyo aba ndetse  na  bimwe mu bikoresho by’abanyeshuri bikurwamo bidahiye.

Yagize ati  “Ahagana saa munani n’iminota 30 nibwo inkongi y’umuriro yabaye muri ririya shuri, yatangiriye mu macumbi y’abahungu  yerekeza mu macumbi y’abakobwa. Babanje kugerageza kwirwanaho barazimya ariko bigeze saa munani n’iminota 50 nibwo batabaje Polisi,  bahamagaye ku murongo wa Polisi w’ubutabazi 112. Twahise dutabara turazimya bituma ibyumba 12 abahungu bararamo  byari byegeranye n’iby’abakobwa bidafatwa n’inkongi ndetse bimwe mu bikoresho birimo imifariso  tuyikuramo itahiye.” 

Yakomeje avuga ko Polisi yatabaye ikazimya umuriro utaragera mu bubiko bw’amafunguro y’abanyeshuri ndetse n’ibikoni ntibyagezweho n’umuriro.  ACP Seminega yaboneyeho  kongera gukangurira abaturage kujya bihutira gutabaza  Polisi  hakiri kare kugira ngo  ibashe  gutabarira igihe hatagira imitungo yangirika cyangwa ngo hagire uhaburira ubuzima.

Ati  “Muri ririya shuri   baduhamagaye  nyuma y’iminota 20, turagira ngo twongere dukangurire abantu kujya bahamagara  hakiri kare igihe habaye inkongi y’umuriro cyangwa bacyeneye ubundi  butabazi. Bakwifashisha imirongo ya telefoni  ikurikira:  111, 112, 0788311224, mu Ntara y’Amajyaruguru bazajya bahamagara kuri 0788311024, mu Ntara y’Iburengerazuba bahamagara 0788311023, mu Ntara y’Amajyepfo bahamagara 0788311449, mu Ntara y’Iburasirazuba bahamagara kuri 0788311025 na 0788380615 bashobora kandi no guhamagara  kuri 0788311120. Iyi mirongo yose wayihamagariraho Polisi hanyuma bagatabarwa hakiri kare.”

Umuyobozi w’ishuri rya Gisenyi Adventist School, Kaliwabo Oswald yashimiye Polisi y’u Rwanda kuba yagerageje gutabarira igihe yahamagariwe nawe agira inama abantu kujya bihutira gutabaza Polisi inkongi ikimara kuba.

Ati“ Twakoze ikosa ryo gutinda gutubaza Polisi, abari mu kigo babanje kugerageza  kwirwanaho barazimya ariko biba iby’ubusa bituma ibyumba 11 byararagamo abanyeshuri byose byangirika.  Ariko turashimira Polisi y’ u Rwanda ishami ryayo rishinzwe ubutabazi no kurwanya inkongi kuba  aho bahagereye bashoboye  gutabara abanyeshuri cyane cyane abakobwa kuko aho barara niho hibasiwe cyane n’inkongi,bimwe mu bikoresho byabo ntacyo byabaye,  igikoni nacyo nticyagezweho n’umuriro ndetse n’ububiko bw’amafunguro ntacyo bwabaye ndetse n’amacumbi y’abahungu.”

Ntiharamenyekana neza icyateye iriya nkongi y’umuriro gusa inzego zibishinzwe ziracyakora iperereza, ishuri rya Gisenyi Adventist Secondary School  risanzwe rcumbikira abahungu n’abakobwa 289, bose  nta wagize ikibazo cyaturutse kuri iyo nkongi y’umuriro.