Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Rubavu: Polisi yerekanye abantu 7 bafatanwe ibicuruzwa bya magendu n?ibitemewe

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 25 Nzeri Polisi y?u Rwanda yeretse itangazamakuru abantu Barindwi bafashwe bacuruza ibicuruzwa bya magendu n?ibitemewe mu Rwanda. Berekaniwe ku biro bya Polisi mu Ntara y?Iburengerazuba. Aba bantu bafatiwe mu bikorwa byagutse bya  Polisi  birimo kubera mu gihugu hose bigamije kurwanya ubucuruzi bwa magendu n?ibicuruzwa bitemewe mu Rwanda, ni ibikorwa byatangiye tariki ya 20 Nzeri.

Abacuruzi bafatanwe ibicuruzwa bifite agaciro karengeje miliyoni imwe n?igice, ibyo bicuruzwa bigizwe n?amavuta yo kwisiga yangiza uruhu, amakarito y?itabi n? ibirungo. Nyirasafari Jolie umwe mu bafatanwe ibyo bicuruzwa yavuze ko acuruza amavuta yo kwisiga  yayaguze n?abacurizi bo ku muhanda (Abazunguzayi).

Yagize ati? Nafatiwe mu isoko rya Gisenyi ndimo gucuruza amavuta, abapolisi bambwiye ko ayo mavuta atemewe nibwo nahise mfatwa. Najyaga nyagura ari macyeya nkayagura ku bazunguzayi bayinjiza mu Rwanda banyuze mu nzira za rwihishwa bayakuye muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.?

Hakizimana Hakim nawe yemeye ko yacuruzaga ibintu bitemewe abisabira imbabazi

Ati?Najyaga ncuruza inyanya ziza mu micyebe zo mu bwoko bwa Salsa, zimwe zavaga muri Congo kandi zaraciwe mu Rwanda. Polisi yaramfashe insanze aho nacururizaga, ndasaba imbabazi nindekurwa nzaba uwa mbere gukangurira abandi kwirinda ubucuruzi bwa magendu.?

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y?Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko bariya bantu bafatiwe mu bikorwa byo kurwanya ubucuruzi bwa magendu birimo kubera mu gihugu.

Yagize ati? Abacuruzi bose bagomba kumenya ko ubwo bucuruzi butemewe kandi buhanirwa n?amategeko. Tubagira inama yo gucuruza ibintu byemewe kandi nabyo babanje kubisorera. Kuva tariki ya 20 Nzeri mu gihugu hose hatangiye ibikorwa byagutse byo kurwanya ubu bucuruzi kandi ntibizigera bihagarara.?

Yakomeje akangurira abantu kujya batanga amakuru igihe cyose hari abo babonye bacuruza magendo cyangwa bacuruza ibintu bitemewe mu Rwanda kuko akenshi biba bishobora gutera indwara ababikoresha. Kuva ibi bikorwa byatangira, mu Ntara y?Iburengerazuba hamaze gufatwa abantu 36 bafatanwa ibicuruzwa bitemewe ndetse n?abacuruza magendu.



Abafatwa bose bashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo hakorwe iperereza.

Itegeko n?68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n?ibihano muri rusange Ingingo ya 266 ivuga ko   Umuntu wese ukora, ugurisha, utanga ibintu bibujijwe bikurikira: umuti; ibintu bihumanya; ibintu binoza cyangwa bisukura umubiri; ibindi bikomoka ku bimera; aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n?urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y?umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) n?ihazabu y?amafaranga y?u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Itegeko n? 17/2019 ryo ku wa 10/08/2019 ryerekeye kubuza ikorwa, itumizwa mu mahanga, ikoreshwa n?icuruzwa ry?amasashe n?ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe ingingo  ya 10 ivuga ko  Umuntu utumiza mu mahanga amasashe n?ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe ahanishwa kwamburwa ayo masashe n?ibyo bikoresho no kwishyura ihazabu yo mu rwego rw?ubutegetsi ingana n?inshuro icumi (10) z?agaciro k?ayo masashe n?ibyo bikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe.

Ingingo ya 11 ivuga ko Umuntu uranguza amasashe n?ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe ahanishwa ihazabu yo mu rwego rw?ubutegetsi ingana n?amafaranga y?u Rwanda ibihumbi magana arindwi (700.000 FRW) kandi ayo amasashe n? ibyo bikoresho akabyamburwa.

Ingingo ya 12 ivuga ko Umuntu ucuruza mu buryo butaranguza amasashe n?ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe ahanishwa ihazabu yo mu rwego rw?ubutegetsi ingana n?amafaranga y?u Rwanda ibihumbi magana atatu (300.000 FRW) kandi ayo masashe n?ibyo bikoresho akabyamburwa.

Itegeko ry?umuryango w?ibihugu byo mu Karere k?Iburasirazuba rinakoreshwa mu Rwanda ingingo yaryo ya 199 rivuga ko ibicuruzwa bya magendu byafashwe bitezwa cyamunara. Imodoka yakoreshejwe muri ubwo bucuruzi bwa magendu nayo itezwa cyamunara ndetse umushoferi wayo agacibwa amande angana n?ibihumbi bitanu by?amadorali y?Amerika (US$5000).
 
Itegeko N? 026/2019 ryo ku wa 18/09/2019 rigena uburyo bw?isoresha ingingo ya 87 ivuga ko Umuntu wese ugambiriye kutishyura umusoro ukoze kimwe mu bikorwa bikurikira: gukoresha inyandiko mpimbano mu ibaruramari rye; kwigana no gukoresha inyandiko cyangwa ibikoresho byo mu buyobozi bw?imisoro byifashishwa mu gusoresha;guhisha ibicuruzwa bisoreshwa cyangwa imitungo ifitanye isano n?ubucuruzi; gukora imenyekanisha rigaragaza ko umusoreshwa atacuruje; guhindura izina ry?ubucuruzi bikozwe n?ukurikiranweho umusoro; kwandika ubucuruzi ku wundi muntu mu buriganya; guhisha Ubuyobozi bw?Imisoro ibitabo by?ibaruramari cyangwa kubyangiza;  gukoresha ibitabo by?ibaruramari by?ibihimbano; aba akoze icyaha cyo kunyereza umusoro.
Iyo abihamijwe n?urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y?imyaka ibiri (2) ariko kitarengeje imyaka itanu (5).