Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Rubavu: Umumotari yafatiwe mu cyuho agerageza guha abapolisi ruswa

Ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere tariki ya 15 Gashyantare ahagana saa moya z’umugoroba abapolisi bafashe uwitwa  Twagirimana  Afrodis  w’myaka 26, bamufatiye mu makosa,  amaze gufatwa yagerageje guha ruswa abo bapolisi  ingana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 2. Yafatiwe mu Karere ka Rubavu, Umurenge wa Nyamyumba, Akagari ka Rubona.

Umuvugizi  wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba , Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi  yavuze ko  Twagirimana yafashwe atwaye moto  ifite ibirango  RE 318X  itwara abagenzi  ariko we akaba yari ayitwaye adafite icyangombwa kimwemerera  gutwara abagenzi (Authorisation de transport) ndetse yanayitwaraga mu masaha atemewe gukoramo ingendo kuko amabwiriza avuga ko mu gihugu hose  guhera saa moya z’umugoroba buri muntu agomba kuba ari  mu rugo . 

CIP Karekezi  yagize ati  “Twagirimana yamaze gufatwa n’abapolisi atangira kugerageza kubaha ruswa ariko bahita bamufatira mu cyuho,  abonye ko afashwe yatangiye kugerageza kubarwanya  ngo yiruke ahunge ariko biba iby’ubusa baramufata.”

CIP  Karekezi yakanguriye abantu kwirinda  ruswa  ariko cyane cyane igihe bafatiwe mu makosa kuko  ruswa ari icyaha gihanwa n’amategeko ndetse ikamunga ubukungu bw’Igihugu. Yabasabye kutishyira mu bibazo bitari ngombwa.

Ati  “Abantu bakwiye kumenya ko iyo utanze ruswa  cyangwa kuyakira  uba ukoze icyaha cyakugiraho ingaruka  igihe cyose ubihamijwe n’urukiko. Ni icyaha gihanwa n’amategeko hakabamo igifungo ndetse no gucibwa amande.”

Hashize ameze ane  muri uyu  Murenge wa Nyamyumba abapolisi bafashe undi mumotari wagerageje kubaha  ruswa y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 10. Icyo gihe  bari bamufashe  atwaye moto kandi adafite uruhushya rubimwemerera.

CIP Karekezi yakomeje avuga ko bitangaje kuba hari abantu batinyuka guha ruswa abapolisi bakirengagiza ko aribo bafite uruhare rukomeye mu kuyirwanya ari nayo mpamvu abagerageje kuyibaha bahita babafata bagashyikirizwa ubutabera.

Ati “Usibye n’abapolisi, buri muturarwanda agomba kumenya ko ruswa ari  icyaha bityo bakagira uruhare mu kuyirwanya batangira amakuru ku gihe aho bayibonye,  ruswa imunga ubukungu bw’Igihugu.”

Twagirimana amaze gufatwa yahise ashyikirizwa Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo hakorwe iperereza. 

Itegeko no 54/2018 ryo kuwa 13/08/2018 rirwanya ruswa, ingingo ya 4 ivuga ko  Umuntu wese utanga cyangwa usezeranya gutanga, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose, kuri we cyangwa ku wundi muntu kugira ngo hatangwe cyangwa hadatangwa serivise ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.