Polisi ifatanije n?izindi nzego z?umutekano, kuri uyu wa Mbere tariki ya 14 Werurwe yafatiye mucyuho umugabo witwa Uwiragiye Felecien w?imyaka 20, abitse ibiro 139,5 by'amabuye y'agaciro yo mu bwoko bwa "Wolfram"mu nzu atuyemo, mu Karere ka Rulindo, Umurenge wa Shyorongi, Akagali ka Rutonde, Umudugudu wa Mwagiro.
Superintendent of Police (SP) Alex Ndayisenga, ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n?abaturage mu Ntara y?Amajyaruguru yavuze ko aya mabuye yibwe mu kirombe cya kompanyi yitwa Eurotrade International Ltd giherereye ahitwa Nyakabingo, kugira ngo uyu wayibye afatwe byaturutse ku makuru yatanzwe n?abashinzwe kurinda icyo kirombe.
Yagize ati ? ubuyobozi bw?iyi kompanyi bwakunze gutanga amakuru ko hari abantu bacukura amabuye mu buryo butemewe mu kirombe cyabo cyane cyane mu masaha ya nijoro. Ku wa mbere saa kumi n?ebyili za mu gitondo nibwo abashinzwe umutekano w?icyo kirombe bahamagaye Polisi bavuga ko babonye itsinda ry?abantu ku kirombe bafite amabuye y?agaciro, kandi bamenyemo uwitwa Uwiragiye?.
Yakomeje avuga ko abapolisi bahise batangira umukwabo wo gufata abo bantu niko kujya mu rugo rwa Uwiragiye, bamusatse basanga afite ibiro 139.5 by?amabuye y?agaciro yo mu bwoko bwa Wolfram, banamusangana ibikoresho bitandukanye yifashishaga mu kuyacukura, niko guhita afatwa arafungwa.
Uwiragiye akimara gufatwa yavuze ko ayo mabuye yarabitse, ko yari kuzayaha abandi bafatanije kuyabika bakazayagurisha n?ubwo atatangaje aho bayagurisha.
SP Ndayisenga yishimiye abashinzwe umutekano w?icyo kirombe batanze amakuru, uwibaga amabuye y?agaciro agafatwa ndetse n?amabuye yibye agafatwa.
Yasoje agira inama abantu bose bijandika mu bikorwa byo kwiba amabuye mu birombe kubireka kuko niyo uyibye iyo ugiye kuyagurisha bagusaba ibyangombwa bikwemerera kuyacukura no kuyacuruza, anabibutsa ko iyo winjiye mu kirombe mu buryo butazwi uba ushobora guhuriramo n? ikibazo cyo kuhaburira ubuzima, ikindi kandi kwiba amabuye mu birombe ni icyaha gihanwa n?amategeko harimo gufungwa igihe kirekire.
Uwiragiye n?amabuye yibye yashyikirijwe Urwego rw?Ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri sitasiyo ya Polisi ya Shyorongi kugira ngo hakurikizwe amategeko, hanarebwe niba ntabandi bakoranaga nawe bafatwe.
Ingingo ya 54 yo mu itegeko N? 58/2018 ryo ku wa 13/08/2018 rigenga ubucukuzi bw?amabuye y?agaciro na kariyeri Ingingo ya 54 ivuga ko Umuntu wese ushakashaka, ucukura, utunganya,ucuruza amabuye y?agaciro cyangwa kariyeri nta ruhushya, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n?urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y?amezi abiri (2) ariko kitarenze amezi atandatu (6) n?ihazabu y?amafaranga y?u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano. Urukiko rutegeka kandi ubunyagwe bw?amabuye y?agaciro cyangwa kariyeri byafatiriwe biri mu bubiko, bicuruzwa cyangwa bitunganywa nta ruhushya.

Kinyarwanda
English










