Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Rulindo: Umuturage yafatanwe udupfunyika 1000 tw'urumogi

Ku bufatanye n'izindi nzego z'umutekano ishami rya Polisi y'u Rwanda rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge ryafashe uwitwa Nizerayesu Jean Claude w'imyaka 26, afatanwa udupfunyika 1,000 tw'urumogi. Yafashwe kuri uyu wa Gatatu tariki ya 8 Nzeri afatirwa mu Karere ka Rulindo, Umurenge wa Masoro mu kagari ka Kabuga, Umudugudu wa Gisiza.

Umuyobozi wa Polisi w'agateganyo mu Karere ka Rulindo, Chief Inspector of Police (CIP) Pacifique Semahame Gakwisi yavuze ko Nizerayesu yafashwe ubwo yari ajyanye urwo rumogi ku mukiriya we utuye mu mudugudu wa Gisiza.

Yagize ati "Abaturage batanze amakuru ko Nizerayesu acuruza urumogi, tariki ya 8 Nzeri bamubonye ku mugoroba saa kumi n'imwe afite igikarito baramucyeka bahita batanga amakuru.Bahise babimenyesha abayobozi mu nzego z'ibanze nabo babimenyesha Polisi, baramufata barebye muri icyo gikarito basanga harimo ibipfunyika bibiri birimo udupfunyika (amabule) tw'urumogi 1,000."

CIP Semahame yashimiye abaturage bihutiye gutanga amakuru yatumye uriya muturage afatwa, yabasabye gukomeza kugira uruhare mu kwicungira umutekano cyane cyane barwanya abakwirakwiza ibiyobyabwenge.

Nizerayesu yahise ashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Murambi kugira ngo hatangire iperereza.

Iteka rya minisitiri n? 001/moh/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw?ibiyobyabwenge n?ibyiciro byabyo rishyira ikiyobyabwenge cy?urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.

Itegeko n?68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n?ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw?imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n?amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n?urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n?ihazabu y?amafaranga y?u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.