Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Rusizi: Abantu 3 bafashwe bacyekwaho kwinjiza mu Rwanda ibicuruzwa bya magendu byiganjemo amavuta ahindura uruhu

Abapolisi bo mu ishami rya Polisi  y?u Rwanda  rishinze kurwanya  abanyereza imisoro(RPU) tariki ya 28 na 29 Mata mu bihe bitandukanye bafashe abashoferi  n?undi muntu umwe  bacyekwaho kwinjiza mu Rwanda ibicuruzwa bya magendu  barimo kubizana mu Mujyi wa Kigali. Hafashwe  uwitwa  Mushonga Raphael  w?imyaka 38(mushoferi),  Kaberwa Abdallah w?imyaka 33 ukomoka mu gihugu cya Tanzaniya,(umushoferi) na  Mbabajende Emmanuel  umunyarwanda w?imyaka 39  bafatiwe mu Karere ka Rusizi mu mirenge ya Kamembe na Ntendezi.  Bafatanwe amoko atandukanye y?amavuta ahindura uruhu azwi ku izina rya mukorogo amacupa 1,691, banafatanwe amabaro 7 y?imwenda ya caguwa ndetse n?ibitenge 20.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y?Iburengerazuba, Chief Inspector of Police(CIP) Bonaventure Twizere Karekezi  yavuze ko bariya bantu bafatiwe mu bikorwa bya Polisi  muri kariya Karere ka Rusizi  kuko hakunze  kugaragara imodoka ziganjemo inyamahanga zitwara ibicuruzwa bya magendu.

CIP Karekezi yagize ati? Ku manywa ku isaha ya saa cyenda  tariki ya 28 Mata 2021 abapolisi babanje gufata imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Noah  yari ifite ibirango byo mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo. Yari iturutse mu  Karere ka Rusizi mu Murenge wa Kamembe yerekeza mu Mujyi wa Kigali,abapolisi barayihagaritse umushoferi yanga guhagarara babwira abari imbere barayihagarika, ifatirwa mu Murenge wa Ntendezi.?

CIP Karekezi avuga ko abapolisi bamaze kubona umushoferi yanze guhagarara bagize amacyenga barayikurikira ariko babanza kubwira abapolisi bari imbere kuyihagarika, imaze gufatirwa i Ntendezi  barayisatse basanga  irimo amacupa 968 y?ubwoko butandukanye bw?amavuta ahindura uruhu(Mukorogo). Yari yahishwe mu nsi y?imodoka no munsi y?intebe,   Mushonga Raphael  wari utwaye iyo modoka yavuze ko atari azi ko ayo mavuta arimo,ariko akemera ko iyo modoka ariwe wari uyimaranye iminsi ayitwara ndetse ari nawe wabikaga urufunguzo rwayo.

Mu ijoro rya tariki ya 29 Mata na none abapolisi bo ishami rishinzwe kurwanya abanyereza imisoro bafashe ikamyo yo mu gihugu cya Tanzaniya yari itwawe n?umunya  Tanzaniya witwa   Kaberwa Abdallah. Uyu yafatanwe amacupa 723 y?amavuta y?ubwoko butandukanye bwa mukorogo, yari  afite kandi amabaro 7 y?imyenda ya caguwa n?ibitenge 20 byose bya magendu.

CIP Karekezi yagize ati? Biriya bintu yari abivanye mu Murenge wa Mururu ku mugezi wa Rusizi abijyanye mu Murenge wa  Runda  mu Karere ka Kamonyi. Kaberwa avuga ko yari yahawe akazi n?uwitwa  Mbabajende Emmanuel  umuturage mu Karere ka Rusizi(uyu nawe yafashwe), ngo asanzwe akora ubucuruzi bwa magendu avana ibicuruzwa mu gihugu cya Repubulika ihanira Demokarasi ya Congo akajya kubicuruza mu Mujyi wa Kigali.  Yari yamubwiye ko namara kubimugereza ku Ruyenzi  amuhemba amafaranga y?u Rwanda ibihumbi 150.? 

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y?Iburengerazuba yavuze ko kuva muri Gashyantare 2021  Polisi imaze gufata  amakamyo 4 y?abanyamahanga bakoreshwa n?abanyarwanda mu bucuruzi bwa magendu. Ni mu gihe nyarama abo bashoferi baba bafite amabwiriza bahabwa n?abakoresha babo ko batagomba kugira undi mutwaro bashyira mu ikamyo usibye uwo bafatiye ku cyambu. Nta n?ubwo bemerewe gukora ibindi biraka bari mu nzira.

Ati? No kumodoka zabo biba byanditseho ko bibujijwe kwikorera undi muzigo usibye uwo wafatiye ku cyambu. Mu mezi abiri gusa muri kariya Karere ka Rusizi hamaze gufatirwa abashoferi  bane batwaye ibicuruzwa bya magendu bahawe n?abanyarwanda ngo babibagereze mu Mujyi wa Kigali kuko bo bakunze kugenda nijoro ndetse n?abapolisi bakaba badakunda kubahagarika ngo babasake.?

CIP Karekezi yavuze ko kuri ubu Polisi yahagurukiye kurwanya ubwo bucuruzi bwa magendu hakorwa za bariye kenshi  ari naho hafatiwe  umunya Tanzaniya  Kaberwa.  Yakanguriye abashoferi cyane cyane abatwara  amakamyo  azana  ibicuruzwa mu Rwanda kujya banyurwa n?ibihembo bahabwa n?abakoresha babo kuko iyo bafashwe itegeko rikoreshwa mu karere ribahana ryihanukiriye.

Abafashwe  bahise bashyikirizwa urwego rw?Igihugu rushinzwe ubugenzacyahA(RIB) kugira ngo hatangire iperereza ni mugihe ibicuruzwa bafatanwe byabitswe n?ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya  abanyereza imisoro.

Itegeko n?68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n?ibihano muri rusange ingingo ya 266 ivuga ko Umuntu wese ukora, ugurisha, utanga ibintu bibujijwe bikurikira: Umuti; ibintu bihumanya;  ibintu binoza cyangwa bisukura umubiri;  ibindi bikomoka ku bimera; aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n?urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y?umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) n?ihazabu y?amafaranga y?u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Itegeko ry?umuryango w?ibihugu byo mu Karere k?Iburasirazuba rinakoreshwa mu Rwanda ingingo yaryo ya 199 rivuga ko ibicuruzwa bya magendu byafashwe bitezwa cyamunara. 

Imodoka yakoreshejwe muri ubwo bucuruzi bwa magendu nayo itezwa cyamunara ndetse umushoferi wayo agacibwa amande angana n?ibihumbi bitanu by?amadorali y?Amerika (US$5000).