Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Rwamagana: Abakozi 116 bo mu bitaro by?Akarere bahuguriwe gukumira no kurwanya inkongi

Ishami rya Polisi y?u Rwanda rishinzwe ubutabazi no kurwanya inkongi (FRB) kuri uyu wa Gatatu tariki ya 9 Gushyantare ryahuguye abakozi 116 bo mu bitaro by?Akarere ka Rwamagana ku gukumira no kurwanya inkongi.  Amahugurwa yabereye ku bitaro bya Rwamagana, mu Karere ka Rwamagana, Umurenge wa Kigabiro.

Umuyobozi w?ishami rya Polisi rishinzwe  ubutabazi no kurwanya inkongi, Assistant Commissioner of Police (ACP) Paul Gatambira yavuze ko aya mahugurwa ari muri gahunda ya Polisi y?u Rwanda yo kwigisha abaturarwanda  uko bakumira inkongi zitaraba, ariko zaramuka zibaye bakaba babasha kwitabara.

Yagize ati? Abo duhugura tubasobanurira ibitera inkongi n?ibigize umuriro, tubereka uko bahunga inkongi iramutse ibaye. Twifashisha ibikoresho by?imfashanyigisho nk?umucanga, ikiringiti gitose, kizimyamuriro n?ibindi  tubereka uko babikoresha bazimya inkongi yoroheje.?

ACP Gatambira yavuze ko mu bigo byinshi usanga bafite ibikoresho bizimya umuriro ariko abakozi batazi uko bikoreshwa, hakaba n?abandi batekesha gaze mu ngo zabo ariko batazi uko bakwitabara haramutse habaye ikibazo.

Yagize ati? Abakozi bo mu bigo tugenda duhugura tubanza kubereka uko bakoresha za kizimyamuriro kuko mu bigo byinshi dusanga zihari. Tunabereka uko bakwitabara bari mu ngo zabo igihe barimo gutekesha gaze.?

ACP Gatambira yakomeje avuga ko aho Polisi ihuguye hose isiga itanze nimero za telefoni abantu bakoresha batabaza Polisi igihe habaye inkongi. Izo nimero ni 111, 112,0788311224.

Aba bakozi bo mu bitaro bya Rwamagana bishimiye amahugurwa bahawe bavuga ko nabo bazayasangiza abo mu rugo ndetse n?abaturanyi babo kuko usanga abenshi batekesha gaze.

Biteganyijwe ko aya mahugurwa kuri uyu wa Kane azakomereza mu Karere ka Nyagatare mu bitaro bya Gatunda.

Abapolisi babanza gusobanurira abahugurwa igitera inkongi n'uko yakwirindwa

Hifashishijwe ibikoresho mfashanyigisho abakozi beretswe uko bazimya inkongi yoroheje