Imikino ishimangira ubufatanye bwa Polisi mu karere- DIGP Ujeneza

Umuyobozi mukuru wungirije wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe abakozi n’imiyoborere (DIGP) Jeanne Chantal Ujeneza yavuze ko siporo ari kimwe mu bintu bishimangira ubufatanye bwa Polisi zo mu bihugu bigize umuryango uhuza abayobozi ba Polisi zo mu bihugu  byo muri Afurika y’iburasirazuba (EAPCCO).

Ibi yabitangaje kuri uyu wa kabiri, tariki ya 28 Kamena, ubwo yatangizaga inama y'iminsi ibiri yo gutegura imikino ya EAPCCO ku nshuro ya 4 iteganyijwe  kubera I Kigali mu minsi iri imbere.

EAPCCO ni umuryango uhuza ibihugu 14 byo mu karere,  washinzwe mu mwaka wa 1998 hagamijwe gushimangira ubufatanye  n’ingamba zihuriweho, zo guhanahana amakuru ajyanye n’ibyaha no guhuza amategeko mu rwego rwo gufasha  inzego zishinzwe kubahiriza amategeko kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka.

Ku nshuro ya 4 imikino ya EAPCCO izabera mu Rwanda mu kwezi k’Ugushyingo. Inama ya mbere yo gutegura iyo mikino yitabiriwe n’abanyamuryango baturutse mu bihugu bitandukanye bigize uyu muryango wa EAPCCO.

DIGP Ujeneza yasabye ko hashyirwa ingufu hamwe n’ubushake mu guhuza ibikorwa mu rwego kwitegura neza iyi mikino.

Yagize ati:"Iby'ingenzi mu mikino ya EAPCCO ni ugushimangira ubufatanye bwa za polisi mu kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka, guteza imbere impano z’abapolisi, no guteza imbere ubufatanye n’abaturage mu bihugu bigize umuryango.”

DIGP Ujeneza yakomeje agira ati:“Kugira ngo tubigereho ni uko habaho kubahiriza amahame y’ubunyamwuga no gukora cyane kugira ngo tugaragaze ibyiza bya buri gihugu, kandi tugaragaze indangagaciro ku buryo bugaragara.”

Yongeyeho ko EAPCCO imaze kwerekana agaciro kayo binyuze muri serivisi zifatika no gushimangira ubufatanye mu bihugu cumi na bine bigize uyu muryango, ndetse no hanze yawo.

DIGP Ujeneza yakomeje asobanura ko siporo nayo itanga urubuga rwo gusangira ubumenyi n’ubunararibonye binyujijwe mu mikino.

Uganda niyo yakiriye amarushanwa ya mbere y’ imikino ya EAPCCO mu gihe aya kabiri yabereye muri Tanzaniya naho aya gatatu abera muri Kenya.


<-Back To RNP News