Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Sudani y?Epfo: Abapolisi b?u Rwanda bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro batanze imyenda n?inkweto

Itsinda ry?abapolisi b?u Rwanda ryiganjemo abagore bari mu butumwa bw?umuryango w?abibumbye bwo kubungabunga amahoro mu gihugu cya Sudani y?Epfo(FPU-3) batanze imyenda n?inkweto ku bagore bagizweho ingaruka n?amakimbirane yabaye muri iki gihugu bigatuma bava mu byabo. Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Kane tariki ya 14 na tariki ya 15 Ukwakira 2021, kibera mu nkambi y?impunzi iri i Juba.  

Umuyobozi w?iri tsinda ry?abapolisi b?u Rwanda, Senior Superintendent of Police (SSP) Jeannette Masozera, niwe washyikirije ibi bikoresho abaturage mu izina ry?itsinda ry?abapolisi abereye umuyobozi. Ni igikorwa kijyanye na gahunda yo gufasha abaturage.



Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 15 Ukwakira igikorwa cyo gutanga iyi myenda n?inkweto cyakurikiwe n?igikorwa cy?umuganda rusange aho abapolisi b?u Rwanda bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro bifatanije n?abapolisi bo mu gihugu cya Sudani y?Epfo basukura hafi ya sitasiyo ya Polisi iri ahitwa Yei.

Iyi sitasiyo ya Polisi ikaba isanzwe ikora ibikorwa by?umutekano aho icyemura ibibazo by?impunzi ziri mu nkambi ebyiri ziri hafi aho. Mu gikorwa cyo gutanga imyenda n?inkweto kandi hatanzwe ubutumwa bugamije gukangurira abagore kurwanya kanseri y?ibere, kongerera ubushobozi abagore, kurengera abana, kurwanya ishyingirwa ry?abana b?abakobwa bakiri bato  ndetse abaturage banakangurirwa kugira uruhare muri gahunda zo kurwanya amakimbirane no guharanira amahoro.



SSP Masozera yagize ati? Abana b?abakobwa bugarijwe n?ibibazo bijyanye n?ihohotera rishingiye ku gitsina, muri iryo hohotera harimo gushyingirwa bakiri bato kandi bagashyingirwa ku gahato. Nk?ababyeyi b?abagore mugomba guha icyizere abana banyu b?abakobwa, mukabarinda, mukanabakangurira kujya kwiga.?

Abagore nabo bagaragaje zimwe mu mbogamizi bahura nazo mu buzima harimo ibibazo bahura nabyo babyara, agahinda gakabije ndetse no kwiyahura.

SSP Masozera yakanguriye abagore kurenga ku mahame y?umuco atuma bashyingira abana b?abakobwa bakiri bato ahubwo bagaharanira  kurwanya iryo hohotera rishingiye ku gitsinda n?irindi hohotera rya kiremwa muntu.
 
Dr. Joseph Ndamiye Rugazura , umuyobozi w?itsinda ry?abaganga b?abapolisi bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro(FPU-3) yagaragarije abagore ibimenyetso bya kanseri y?ibere harimo kubyimba igice cy?ibere, kubabara ibere, abakangurira kujya bihutira kugana ivuriro ribegereye kugira ngo basuzumwe igihe babonye bene ibyo bimenyetso.